Rurageretse hagati ya Chris Brown n’umugore uvuga ko yasambanirijwe iwe

8,497

Umugore witwa amaze kugeza ku rukiko impapuro za ngombwa zishinja umuhanzi Chris kuba inyuma y’igikorwa cy’ubusambanyi bwamukorewe mu rugo kwa Brown.

Kuri uyu wa kane w’icyumweru gishize taliki ya 16 Mata 2020 nibwo umugore witwa JANE DOE yongeye ageza impapuro zose za ngombwa zishyikiriza ikirego mu nkiko aho ashinja uno muhanzi w’icyamamare uzwi nka Chris Brown kuba ariwe uri inyuma y’ubusambayi yakorewe n’umugabo w’inshuti ye witwa  Lowell Grissom ubwo bari bagiye mu birori kwa Chris Brown.

Ino nkuru imaze gusakara mu binyamakuru byinshi by’imyidagaduro mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, ibyo binyamakuru biravuga ko nubwo bimeze bityo CHRIS BROWN yavuze ko atazitaba urukiko kuko ibyo bintu byabaye umwaka ushize kandi azi neza ko icyo kibazo cyakemuwe neza hagati y’impande zombi, ni ukuvuga hagati ya Jane Doe n’umugabo avuga ko yamusambanijea. 

Umwunganizi mu by’amategeko w’uyu mugore , Gloria Allred, yabwiye ko urubanza rwaciwe na Chris Brown ubwe kandi ko we atabifiye ubushobozi. JANE DOE yakomeje avuga ko afite ibimenyetso simusiga ko Chris Brown ariwe wamupangiye kino gikorwa we yita ko kigayitse, ibintu Brown ahakana akavuga ko bose yari yabatumiye bisanzwe ko atari gushobora gukurikirana ibyaberaga mu rugo rwe byose

Leave A Reply

Your email address will not be published.