Joe Biden yasanzwemo Cancer ya Prostate yatangiye kumumunga amagufwa

1,209
kwibuka31

Perezida Joe Biden wayoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika muri manda imwe y’imyaka ine, abaganga bamuzura baremeza ko basanze uyu musaza yararenzwe n’indwara ya canseri ya prostate ku buryo bukabije kugeza ubwo iyo ndwara yatangiye kumumunga amagufwa.

Aya makuru yemejwe n’ibiro bye, ariko bahumuriza abakunzi be n’abaturage ba Leta Zunze ubumwe za Amerika bizeza ko ari kwitabwaho n’abaganga babizobereye, ibiro bye byagize biti:”Nubwo ibi bigaragaza ko indwara iri ku rugero rukomeye, byagaragaye ko iteza ibibazo mu misemburo, ibisaba kuvurwa yitondewe. Perezida n’umuganga we bari kureba uburyo bwo kuvurwa kwe bafatanyije n’umuganga we.”

Joe Biden yagiye agaragaza ibibazo by’ubuzima mu minsi ye ya nyuma ubwo yayoboraga Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Comments are closed.