Nyanza: Umusore yasambanije inkoko ya mudugudu kugeza ishizemo umwuka

3,762
kwibuka31

Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana mu kagali ka Kavumu haravugwa inkuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu gace k’amayaga ahazwi nk’i Mututu mu Murenge wa Kibirizi ukekwaho gusambanya inkoko y’umuturanyi ku gahato kugeza ubwo iyo nkoko ishizemo imwuka.

Iri shyano ryabaye kuri iki cyumweru taliki ya 18 Gicurasi 2025 ubwo nyir’inkoko akaba ari n’umukuru w’umudugudu wa Nyagatovu muri ako kagali ka Kavumu yatahaga avuye mu nama yari yagiranye n’abaturage mu masaha y’ikigoroba, maze umwe mu baturanyi be amubwira ko inkoko ye yapfuye, nawe yihutira kujya kubwira mutwarasibo ibyamubayeho, ariko ngo ahageze, umushumba wo kwa mutwarasibo yahise yikanga, ahungira mu yindi nzu.

Mudugudu akomeza avuga ko bahise bahamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu nawe ahita ahamagaza wa mushumba wa mutwarasibo wari wirukankiye mu nzu, yagize ati:”Mutekano aje yahise ahamagaza umushumba, asohoka mu nzu yambaye ubusa, turebye ku gitsina dusanga hariho amaraso, mpita nibuka ko n’inkoko twasanze iri kuva amaraso mu kabuno, twahise tumubaza uko byagenze, nawe ntiyigeze aturushya, yahise atwemerera ko ariwe wafashe ku ngufu iyo nkoko akayisambanya kugeza ipfuye”

Bamwe mu baturanyi ndetse n’abandi bashumba bagenzi be, baravuga ko atari ubwa mbere uwo musore asambanya amatungo yabo ndetse ko n’ihene yaragiraga yajyaga azisambanya, uyu ati:”Si ubwa mbere kuko hari n’ikindi gihe jye namwiboneye amaze gusambanya ihene, ari kuzamura ikabutura, ariko mubajije arampakanira ambwira ko ikabutura yari yambaye itamufata neza”

Hari abakeka ko uyu musore akora aya mahano ayakoreshejwe n’ikiyobyabwenge cy’urumogi asanzwe afata.

Comments are closed.