Menya uburyo bushya bwo kwishyura amafaranga akatwa umukozi buri kwezi muri RSSB

657
kwibuka31

Kuri uyu wa Kane, urwego rushinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye batangije sisiteme “Ishema” nk’uburyo bw’ikoranabuhanga bworohereza umukoresha kwishyura imisanzu y’abakozi ikatwa ku mushahara buri kwezi.

Mu gushyira ku mugaragaro sisiteme Ishema, RSSB, inzego zinyuranye zirimo RRA , Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bagaragaje ko iyi sisitemu ari igisubizo.

Uwayezu Consesa, ni umwe mubakoresheje bwa mbere iyi sisiteme, avuga ko yabaruhuye mu nzira nyinshi banyuragamo kugirango bishyure imisanzu y’abakozi ndetse n’impapuro byakoreshwaga.

Ati :“sisiteme ya Ishema umenyekanisha mu gihe gito gishoboka mu gihe izindi washoboraga kumenyekanisha icyiciro cya mbere ikindi ukazakomeza nk’ejo ariko Ishema mu minota itarenze 5 iyo menyekanishije ntabwo igeraho, byagabanyije umwanya wo kuzuza impapuro bigabanya impapuro umuntu yakoreshaga”.

Lionel Ngendakuriyo, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RSSB, we avuga ko sisiteme Ishema yatekerejweho kugirango yihutishe imirimo ikorwa mu kwishyurira umukozi buri kwezi amafaranga akatwa ku mushahara y’ubwiteganyirize.

Ati :“Ni akazi katari koroshye, abakorera leta byabagoraga kurusha kuko bishyura imishahara ku itarika 25 ariko bakamenyekanisha nyuma mu kwezi gukurikira ku itariki 15, ugasanga kenshi ibyo bishyuye n’ibyo bamenyekanishije ntibihwanye, ugasanga bitanga akazi kenshi, kugirango habe kumenyekanisha kwiza bitarimo amakosa, Ishema yaje kubyoroshya, dukeneye ko umukoresha nakurikiza amategeko akishyura kare bizatuma n’imisanzu iboneka mu buryo bworoshye”.  

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, Ambasaderi Nkulikiyinka Christine, yavuze ko iyi sisitemu izafasha cyane abakoresha kandi ko utazubahiriza amategeko azagongwa nayo.

Ati :“Ibyo bamaraga iminsi myinshi bakora ubu biba mu minota 5, ubu ushyiramo ilisiti y’abakozi n’imishahara yabo sisiteme ikakubarira, iroroshye cyane , ndashaka gukangurira abakoresha bose kwishyurira abakozi ibyo basabwa, umukozi iyo ubimwishyuriye nawe akora atekanye, agukorera neza bigatuma umusaruro wawe wiyongera , turakangurira buri mukoresha  gutekereza uburyo yakwishyurira abakozi be ibyo basabwa binasabwa n’itegeko, Ishema rirafasha gushyira mu bikorwa itegeko dufite ry’umurimo”.  

Uru rubuga Ishema rwamuritswe rwatangiye gukorwa mu mwaka ushize wa 2024. Ubu ruri gukoreshwa n’abakoresha ibihumbi 11 mugihe biteganijwe ko mu kwezi kwa 6 ruzaba rukoreshwa n’abakoresha ibihumbi 28, bivuze ko bizihutisha itangwa rya serivise haba ku bakozi ba leta ndetse n’abikorera.

Comments are closed.