Rubavu:Umumotari yateye umugabo icyuma arapfa

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yiciwe mu Karere ka Rubavu atewe ibyuma n’umumotari utaramenyekana.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, ho mu Mudugudu wa Gafuku.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yabwiye igihe dukesha iyinkuru ko inzego zishinze iperereza zatangiye gushaka amakuru ku rupfu rw’uyu mugabo.
Ati “Yishwe atewe icyuma n’umumotari utaramenyekana. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie), mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwakoze iki cyaha, kandi afatwe agezwe imbere y’ubutabera.”
Yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago.
Ati “Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera muri ibi bihe bikomeye, kandi tunasaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu gutuma ukekwaho icyaha afatwa.”
Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu makimbirane no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gutanga amakuru ku gihe, kuko umutekano ari inshingano ya buri wese, kandi ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage ari bwo shingiro ry’umutekano urambye.
Baribarira Jean Pierre utuye muri uyu Murenge wa Rubavu, yabwiye ikinyamakuru igihe dukesha iyinkuru ko bibabaje: “Kuba umuntu yicirwa hagati y’amazu, ku matara yaka kandi kuri kaburimbo, ese abahaturiye bo kuki batatabaye, hakaneye gukazwa ingamba.”
Comments are closed.