Inkuru ibabaje nta kintu kibabaza nko kubona nyoko asambana uri kumureba

Bamwe mu bana bavuka ku bagore batunzwe no kwigurisha kugira ngo babone ibibatunga, bavuga ko babayeho nabi ndetse bababazwa cyane n’uburyo ababyeyi babo basambana bareba.

Bamwe muri aba bana babwiye itangazamakuru ,ko bababazwa n’imyitwarire y’ababyeyi babo cyane ko hari n’abadatinya kubasambanira imbere.
Bavuga ko bitewe n’uko hari abatuye mu nzu y’icyumba kimwe gusa hari ubwo ba nyina binjiza abagabo bagasambana bareba ndetse bibababaza cyane ku buryo hari benshi muri bo bahitamo kubahunga bakajya kwibera mu muhanda.
Uwitwa Muhire w’imyaka 13, we avuga ko yahisemo guhunga nyina bitewe n’uko yanze kureka uburaya.
Yagize ati:” Buri gihe yatahanaga n’umugabo cyangwa agatahana babiri akansohora cyangwa bagasambana ndeba mpitamo kumuhunga nza kwirarira ingangi hano Gogosi. “
Umwana witwa Uwiduhaye w’imyaka 12, we yagize ati: ” Nta kintu kibabaza nko kubona nyoko asambana uri kumureba noneho twe abana b’indaya hari n’ubwo mama wawe yinjiza nk’umugabo yasanga nta dukingirizo akaba ari wowe atuma ukagenda wumva ugiye guturika umutima.”
Yongeyeho ko yabajije nyina se kugira ngo azajye kumwishakira babane ariko akanga kumumubwira, yahisemo kujya kwibera mu muhanda kuko atabashaga kwihanganira uburaya bwa nyina.
Ati “Yego mbayeho nabi ariko bimpa umutuzo cyane kandi bitandukanye nk’igihe nabanaga na mama.”
Mukandori n’umwana w’umukobwa wirarira muri Gare ya Nyabugogo mu Murenge wa Kimisagara, nawe yemeza ko yahisemo kuba kwibera mu muhanda aho gukomeza kubana na nyina.
Ati: “Njye naramuhunze kubera ko yahoraga ambwira ngo nintazabyihanganira nzatorongere njye gushaka ahandi mba.”
Umwe mu bagore bakora uburaya witwa Solange, nawe yemeza ko atari byiza gusambanira imbere y’abana ndetse anashimangira ko n’ababikora nta yandi mahitamo baba bafite.
Ati :” Njye iyo nzanye umugabo abana mbohereza mu baturanyi ikindi kandi n’ubikorera mu maso y’abana n’uko nta bushobozi aba afite cyangwa uwo mugabo aba yanze kwishyura lodge agahitamo kumucyura kugira ngo n’abo bana babone icyo barya n’ubwo bo baba batabyumva.”



ivomo:UKWELITIMES
Comments are closed.