Musanze: Icyumweru kirashize undi musore aburiwe irengero

795
kwibuka31

Abagize umuryango wa Habimana Desire Ange uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, baravuga ko bamaze iminsi basiragira mu buyobozi butandukanye bashakisha umusore wabo ugiye kumara icyumweru cyose yaraburiwe irengero.

Bamwe mu bagize umuryango wa Habimana Desire Ange  baratabariza umuhungu wabo bavuga ko amaze iminsi irenga itanu yaraburiwe irengero.

Amakuru twahawe n’umwe mu banyamuryango ba Desire ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru kubera ikibazo cy’umutekano we, avuga ko uyu musore yavuye mu rugo ku wa gatatu taliki ya 6 z’uku kwezi kwa cyenda, agenda avuga ko agiye kwiyogoshesha mu mujyi ariko kugeza ubwo akaba atarongera kugaragara, ndetse ko umuryango we umaze iminsi usiragira mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano ugerageza gushakisha ariko kugeza ubu bakaba bavuga ko nta gakuru ke barabona.

Uyu yabwiye umunyamakuru wacu ati:”Yagiye nka saa kumi z’ikigoroba yambaye ipataro y’ikoboyi n’agapira k’umweru, yavugaga ko agiye kwiyogoshesha, ariko kuva icyo gihe ntabwo twongeye kumubona, ndetse na terefone ye ntiriho, twagerageje kwegera inzego z’umutekano harimo RIB na Police bikorera mu murenge wa Cyuve kuko ariho dutuye, ariko batubwira ko bagiye gufatikanya natwe gushakisha kandi ko nibagira icyo babona bazatubwira

Indorerwamo.com yagerageje kuvugisha DPC mu Karere ka Musanze ku murongo wa terefone atubwiye ko amakuru y’ibura y’uwo musore atari ayazi, gusa ko amaze kuvugana n’abavandimwe be kandi ko ibikorwa byo gushakisha bikomeje.

Desire waburiwe irengero yari umusore urangwa n’inseko izira imbereka

Ibura rya Habimana Desire Ange hari ababihuza n’ikibazo ngo uwo musore yigeze kubaza inzego z’ubuyobozi mu gihe cyo kwibuka genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umwe mu nshuti ze za hafi yatubwiye ko kuva yabaza icyo kibazo atigeze arebwa ryiza ndetse ko hari umwe mu bayobozi ngo wigeze kumubwira ko ikibazo yabajije mu nama kizamukoraho bitinde bitebuke, yagize ati:”Desire yari inshuti yanjye, ni kenshi twaganiraga, yigeze kumbwira ko hari n’abantu bajya bamwohereza ubutumwa bwo kumutera bamuziza igitekerezo yigeze gutanga mu cyumweru cy’icyunamo, ndetse ko hari service zimwe na zimwe ajya gusaba ku Karere akabona bamwishisha, bamureba nabi

Umuryango wa Habimana Desire Ange uravuga ko ufite impungenge z’aho umusore wabo yaba aherereye, n’icyo ari gukoreshwa muri iyi minsi yose amaze atagaragara, ndetse ugasaba na Leta kubafasha kumushakisha kuko ari imbaraga z’igihugu zaba zitakaye.

Comments are closed.