Gabon: Abahiritse ubutegetsi batangaje ko Ali Bongo wari ufungiye iwe yarekuwe

3,877
Kwibuka30

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Gabon batangaje ko gufungira Ali Bongo iwe mu rugo byarangiye, ko ubu “ashobora gusohoka akidegembya”.

Mu itangazo bacishije kuri televiziyo mu ijoro ryo kuwa gatatu, umuvugizi w’igisirikare Colonel Ulrich Manfoumbi yavuze ko icyo cyemezo cyo kumurekura cyatewe “n’uburyo amagara ye yifashe”.

Yongeyeho ati: “Abishatse, ashobora no kujya hanze kwisuzumisha”.

Kuva bahirika ubutegetsi tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Kanama, bafungiye mu rugo rwe Ali Bongo n’umuryango we, batangaza ko ari bo bagenzura iki gihugu gikungahaye ku bitoro.

Icyemezo cyo kumurekura kije nyuma y’igitutu cy’umuryango w’ibihugu bya Africa yo hagati ECCAS n’ibihugu bituranyi bya Gabon, byasabye ko Bongo atavogerwa.

Mu 2018 Ali Bongo yagize ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu mutwe (AVC/stroke). Amagara ye yari ateye impungenge benshi bibazaga niba azashobora gukomeza gutegeka kuri manda ya gatatu.

Kugeza ubu ibimenyetso iyi ndwara yamusigiye biracyagaragara, agenda asusumira kandi avuga adidimanga, abamurwanya bavugaga ko Bongo adakomeye mu mutwe no ku mubiri kuburyo afite ubushobozi bwo gutegeka.

Abantu bo hafi ye bafashwe bo bakomeje gufungwa, abasirikare bari ku butegetsi bavuze ko bazakurikiranwa n’ubucamanza ndetse batangaje ibyaha babashinja.

Bivugwa ko Bongo atari agishoboye no gusinya ku nyandiko z’ubutegetsi, ndetse mu byaha abari hafi ye bafunze bashinjwa harimo kwigana umukuno w’umukuru w’igihugu.

Kwibuka30

Bongo, w’imyaka 64, yari yagiye ku butegetsi mu 2009 asimbuye se Omar, wari ubumazeho imyaka 41.

Yongeye gutorwa bwa kabiri mu 2016 arushije amajwi 5,500 gusa mukeba we ukomeye cyane Jean Ping, we uvuga ko ayo matora yibwe.

Yongeye gutorerwa manda ya gatatu mu kwezi gushize, nabwo Albert Ondo Ossa wabaye uwa kabiri avuga ko ari we wari watsinze amatora.

Nyuma y’umunsi umwe ibyavuye mu matora bitangajwe abasirikare bahise bahirika ubutegetsi bwa Bongo, basesa ibyavuye mu matora.

Ondo Ossa avuga ko aba basirikare bakwiye kumuha ubutegetsi kuko ari we watsinze amatora.

Gabon muri macye

Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge kibuvanye ku Bufaransa mu 1960 kimaze kugira abaperezida batatu, Omar Bongo niwe waranze ubutegetsi bwacyo. Yamaze imyaka 41 kugeza apfuye mu 2009, niwe wari urambye ku butegetsi muri Africa kugeza ubwo.

Ku gihe cya Omar, iki gihugu cyaranzwe n’ubucuti bwa hafi cyane n’Ubufaransa mu kizwi nka “Françafrique”, aho Gabon yafashwaga mu buryo bwa politiki na gisirikare nayo igaha Ubufaransa inyungu z’ubucuruzi n’umutungo kamere.

Ariko Ali Bongo ageze ku butegetsi ibi yarabihinduye, abategetsi b’Ubufaransa nabo batangiza iperereza rirerire ku birego bya ruswa no kwiba ibya rubanda biregwa umuryango we.

Gabon ikungahaye cyane ku bitoro ariko icya gatatu (1/3) cy’abaturage bayo babaho mu bukene, nk’uko banki y’isi ibivuga. Hejuru ya 70% by’ubuso bwa Gabon ni amashyamba, afatwa nk’igice kinini cy’ibihaha by’isi.

  • Umurwa mukuru: Libreville
  • Ubuso: Kilometero kare 267,667
  • Abaturage: Miliyoni 2.3
  • Ururimi: Igifaransa
  • Icyizere cyo kuramba: Imyaka 64 (abagabo), imyaka 69 (abagore)
Leave A Reply

Your email address will not be published.