Alice Uwase yagizwe umuyobozi wa RMB asimbura Francis Kamanzi 

266
kwibuka31

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Uwase Alice Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB).

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba w’uyu wa Gatanu ryagize riti: ”Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane  mu ngingo yaryo ya  112, none ku wa 18 Nyakanga 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Madamu Alice Uwase, Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda,(RMB).”

Alice Uwase yari asanzwe ari Umuyobozi mukuru wungirije w’uru rwego kuva ku wa 14 Kamena 2024, akaba ari umwanya yagiyeho avuye ku buyobozi bw’ishami rishinzwe ubushakashatsi kuri Mine, Peteroli na Gazi.

Uwase asimbuye kuri uyu mwanya Francis Kamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Ni mu gihe mbere yo kujya muri RMB, Uwase yabaye Umuyobozi w’imishinga y’ubucukuzi bwa zahabu muri Ngali Mining, ibarizwa muri Ngali Holdings.

Comments are closed.