Iran: Bwana Rouzbeh Vadi yahamijwe icyaha cyo kugambanira igihugu yaraye anyonzwe

381
kwibuka31

Ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byatangaje ko Rouzbeh Vadi washinjwaga kuba maneko ya Isiraheli yishwe nyuma yo gushinjwa n’Urukiko guha Isiraheli amakuru yerekeye umuhanga mu bya nikeleyeri wishwe mu gitero cya Isiraheli cyo muri Kamena.

Rouzbeh Vadi yishwe kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko bitegetswe n’Urukiko Rukuru ndetse amakuru avuga ko hakurikijwe inzira zose zigenwa n’amategeko mbere y’uko yicwa.

Ikinyamakuru cy’Urukiko rwa  Iran, Mizan cyemeje ko Vadi wakoraga mu kigo gikomeye cy’ibanga cya Leta ya Iran yahamwe n’icyaha cyo gutanga amakuru ya Iran muri Isiraheli.

Mizan  yatangaje ko Vadi yakoze ibyaha byinshi byahungabanyije  umutekano w’imbere mu gihugu no hanze, bikaba byarateje umutekano muke n’imvururu.

Bivugwa kandi ko yifashishijwe akajya ahura n’abakozi b’urwego rw’ubutasi rwa Isiraheli ndetse bakaba barahuriye muri Autriche inshuro eshanu.

Igihano cy’urupfu ku bashinjwa kuba maneko za Isiraheli muri Iran muri uyu mwaka cyahanishijwe benshi aho nibura abantu umunani bamaze gupfa mu mezi make ashize.

Ibitero bya Isiraheli muri Iran  byo  muri Kamena byamaze iminsi 12 impande zombi zihanganye, byasize bihitanye by’umwihariko abasirikare bakuru n’abahanga mu by’ingufu za nikeleyeri muri Iran.

 

Comments are closed.