Prof. Omar wigeze kuyobora WASAC yaraye atawe muri yombi

427
kwibuka31

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Prof. Omar Munyaneza, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), hamwe n’abandi bayobozi babiri bakoraga muri icyo kigo.

Nk’uko RIB yabitangaje kuri konti yayo ya X (Twitter) ku mugoroba wo ku wa 7 Kanama 2025, aba bayobozi bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, itonesha, ndetse no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Izi mpamvu zatumye batabwa muri yombi zibaye nyuma y’iminsi ibiri Inteko Ishinga Amategeko isabye ko hatangizwa iperereza ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta mu bigo 10 bya Leta, birimo na WASAC.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, WASAC yakoreshaje amafaranga agera kuri miliyari 1.8 Frw ku mishinga itatu, adafitiwe ibisobanuro bifatika.

Aba bafungiye kuri sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro, mu gihe hakiri gutunganywa dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakomeze inzira y’ubutabera.

RIB yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma ibyo bikorwa bitahurwa, inibutsa ko gukoresha nabi inshingano za Leta bihanwa n’amategeko.

RIB yagize iti: Irakomeza kuburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya ku bw’ineza ya rubanda.”

Prof. Omar Munyaneza yari yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC mu kwezi kwa Nzeri 2023, avuye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho yari Umudepite. Yaje gusimburwa kuri uwo mwanya na Dr. Asaph Kabaasha.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.