Abagorwaga no kuvuga ikinyarwanda, batashye bazi kukivuga.

358
kwibuka31

Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga barashimira Leta y’u Rwanda yagaruye Itorero, cyane cyane iry’Indangamirwa, kuko rihuriza hamwe abiga mu Rwanda n’abiga mu mahanga rikabafasha byinshi birimo kongera kumenya no kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, kumenya amateka y’igihugu n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibituma bavuga ko bizabafasha gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingeso mbi no kuba intangarugero aho bari hose.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, ubwo basozaga Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 bari bamazemo iminsi mirongo ine n’itanu (45) batozwa mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.

Mukwende Tamara, umwe mu biga mu mahanga, avuga ko yaje atazi Ikinyarwanda ariko ubu yishimira ko yamaze gutera intambwe mu kukinoza abikesheje Itorero ry’Indangamirwa asoje, aho anavuga ko yanyuzwe n’inyigisho, ibiganiro n’ubusabane yagiranye na bagenzi be muri iri Torero.

Yagize ati: “Nashimishijwe no kugera aha nkasanga dukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda buri munsi. Ibi byatumye ngera  hano nkumva ururimi rw’igihugu cyanjye, n’ubwo akenshi nagorwaga no kubyuka kare buri munsi tujya muri mucaka-mucaka, ariko birangira mbimenyereye.

Yakomeje avuga  ko hari umugani w’Ikinyarwanda atazigera yibagirwa aho yaba ari hose ati: “Sinzibagirwa umugani ugira uti ‘Igiti kigororwa kikiri gito’.”

Mukwende yakomeje abwira urubyiruko rutazi Ikinyarwanda ko muri iri Torero yagiranye ubusabane na bagenzi be binyuze mu gukoresha uru rurimi, ndetse abasaba ko nabo umwaka utaha bazitabira bakakimenya.

Uwitwa Mitako François, nawe ni umwe mu bitabiriye iri Torero azi Igifaransa gusa, ariko ubu avuga ko hari byinshi atahanye mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ati: “Ubu uwanshoza nk’Intore namusubiza, urugero niba hari umbwiye ngo Intore, namusubiza nti ‘Ijabo riduhe ijambo’, bityo nkakomeza muri uwo muryo.

Akomeza yishimira ko muri iri torero asoje hari byinshi atazibagirwamo birimo mucaka-mucaka, imikino njyarugamba n’uburyo bahabwagamo amafunguro atunganyijwe neza n’ibindi.

Ati: “Mucaka-mucaka, imyitozo njyarugamba twakoraga, ifunguro twahabwaga ritunganyijwe neza ririmo inyama, umuceri, ibijumba, ifiriti n’ibindi, sinzabyibagirwa cyane cyane ko buri kimwe cyose twakibonaga.”

Akomeza avuga ko mu Itorero yagowe no kuvuga Ikinyarwanda cyane ko mu byo bakoraga ari cyo bakoreshaga.

Ati: “Twakoreshaga Ikinyarwanda muri buri kimwe twakoraga, rero nagorwaga nacyo kubera ko abantu bose ari cyo bakoreshaga nge ntakizi, ariko nzagenda mbimenya gake gake kuko n’ubu hari byinshi nahanye birimo no kumenya kuririmba indirimbo y’ubahiriza igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Mitako, mu rwego rwo kugaragariza Abanyarwanda ko muri iri Torero yahamenyeye indirimbo y’ubahiriza igihugu cy’u Rwanda, yabaririmbiye intangiriro yayo.

Ni mu gihe Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), avuga ko iri Torero rigamije gufasha buri wese aho ari, yaba mu mashuri no mu mirimo akora, kugenda arangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zihamye.

Ati: “Twabatojeje indangagaciro z’umuco nyarwanda, bakundishwa izirimo kumenya no kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse banigishwa gutarama no guhiga.”

Minisitiri ati:”Twabatoje gutarama no guhiga”

Yakomeje avuga ko kugira ngo babumvishe izi ndangagaciro neza mu buryo bunoze bakoze ingendo-shuri zitandukanye zirimo gusura ingoro ndangamurage n’inzibutso.

Yagize ati: “Izi Ntore zasuye Ingoro y’amateka yo kubohora u Rwanda iri ku Mulindi, basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi n’Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, zose zigamije kubigisha amateka igihugu cyanyuzemo ndetse n’indangagaciro z’umuco wacu.”

Kugeza ubu Itorero risojwe rigizwe n’Intore 443, harimo abakobwa 208 n’abahungu 235. Muri bo harimo abiga mu mahanga 105, n’abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda  103 n’urubyiruko babaye indashyikirwa ku rugerero rw’inkomeza bigwi baturutse mu turere twose tw’u Rwanda 235.

Itorero Indangamirwa  n’itorero ngaruka mwaka ribaye ku nshuro ya 15 rikaba rimaze gutoza abasore n’inkumi  basaga 5,561.

(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier)

Comments are closed.