U Buhinde: Umugore yasamye inda, ijya mu mwijima we aho kujya muri nyababyeyi

0
kwibuka31

Mu Buhinde, abaganga batunguwe cyane no kubona umugore utwite inda y’ibyumweru 12 irimo ikurira mu mwijima we (intrahepatic ectopic pregnancy), aho kuba muri nyababyeyi nk’uko bisanzwe.

Uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 30, ngo yari amaze iminsi afite ububabare bukabije mu nda, bikajyana no kuruka.

Bwa mbere ajya kureba abaganga ngo bamufashe, ngo bamunyujije mu cyuma, ariko ntibigera babona igitera ubwo bubabare. Nyuma yahise yoherezwa ku bindi bitaro byigenga kunyuzwa mu cyuma cya MRI mu gace kitwa Meerut.

Icyo kizamini cya MRI cyakozwe n’umuganga witwa Dr KK Gupta, inzobere mu bijyanye n’ibyo byuma bikoreshwa mu buvuzi byerekana amashusho (radiologie). Gusa, ibyo yabonye nyuma yo gukora icyo kizamini ngo byaramutunguye cyane.

Dr Gupta yagize ati, “ Ubwo nari mbonye icyo icyuma cyerekana amashusho y’imbere mu mubiri kigaragaje, numvise ntizeye niba amaso yanjye areba neza. Umwana uri mu nda, yaragiye ajya mu mwijima mu ruhande rw’iburyo, kandi umutima we utera neza ku buryo bugaragara”.

Yakomeje agira ati, “ Sinigeze na rimwe mbona ibintu bimeze bityo mu buzima bwanjye bw’umwuga w’ubuvuzi mazemo imyaka isaga 20, kandi bishobora kuba ari inshuro ya mbere bigaragaye mu Buhinde”.

Yasobanuye ko icyo cyuma gisuzuma, cyagaragaje ingobyi umwana akuriramo iri mu mwijima w’uwo mubyeyi, bigaragara ko uwo mwana uri mu nda amaze kugira ibyumweru 12, imitsi itembereza amaraso iyavana mu mwijima, ni yo yamugaburiraga. Nyababyeyi ye (uterus) yari irimo ubusa, ibyo bikemeza ko inda yari atwite, itari inda isanzwe.

Ikinyamakuru Times of India, cyatangaje ko Dr Gupta n’itsinda bari kumwe, bongeye bagakora icyo kizamini cya ‘MRI’ bahereye mu nguni zitandukanye, kugira ngo bizere neza ko ibyo barebaga byari ukuri.

Dr Gupta yagize ati, “ Bwa mbere nabanje kwibwira ko ari ukwibeshya, ariko dukoze ibindi bizamini byo gusuzuma biza byemeza ko ibyo twabonye mbere, ariko bimeze. Kuva ubwo twahise tumenya ko umubyeyi dufite imbere yacu atwite inda idasanzwe kandi ishyira ubuzima bwe mu kaga ku buryo bukomeye cyane”.

Ni yo mpamvu nyuma y’aya makuru, hahise hatangira ibiganiro byo mu rwego rw’ubuvuzi, biga uko bamufasha mu buryo bwiza bushoboka.

Icyo kibazo uwo mubyeyi afite, ngo cyagaragaye ku itariki 30 Nyakanga 2025, ariko kugeza ubu abaganga baracyakurikirana uko uwo mubyeyi ameze mbere yo kwanzura uburyo bakoresha mu kumuvura.

Inzobere mu by’ubuvuzi zivuga ikibazo yagize kizafasha mu gutuma abaganga barushaho gusobanukirwa byinshi biruseho ku bijyanye n’inda zidasanzwe n’ibibazo bijyana nazo ndetse no kurushaho kuvugurura uburyo bwo gusuzuma abagore batwite.

Comments are closed.