IMPAMVU 10 ZIKWIRIYE GUTUMA URYAMA AMASAHA 8 MU IJORO.


Umuntu wese yagakwiriye kuryama amasaha atari munsi yúmunani ninjoro kuko munsi yáho bishobora kugira ingaruka ku mubiri.
Kuryama neza burya ntibisaba kuba urara ku buriri bwiza bushashe neza gusa, nígihe uhamara gifite ibisobanuro bikomeye. Dore impamvu 10 udakwiriye gukerensa zituma usabwa kuryama nibura amasaha 8 ku munsi.
- Bituma umunsi ukurikiyeho uwutangira neza, ubwonko buri ku murongo, nta kwitiranya ibitekerezo. akenshi iyo ubwonko bujagaraye kuburyo udashobora gukurikira ikintu umwanya munini, biterwa níngaruka zo kutaryama igihe gihagije. Akenshi iyo bije nkíngaruka zígihe kinini, biba karande kuri nyirabyo.
- Bigabanya imvururu mumutwe; Bituma imisemburo iteza akajagari mumutwe ibizwi nka “stress” mu ndimi zámahanga itavuburwa númubiri. Ibi bituma wumva uruhutse, nta kwivanga kwíbitekerezo kubayeho.
- Bifasha ubwirinzi bwúmubiri wawe; Burya iyo turyamye, umubiri ugenda wirema aho wari utangiye kugira intage nke. Kuryama amsaha umunani rero bituma ubwirinzi bwúmubiri bukora neza ako kazi, bigatuma umuntu agira ubudahangarwa ku ndwara, nikanamurinda kurwaragurika.
- Bigirira akamaro umubiri mu bijyajye no kugabanya ibiro; Kudasinzira neza bituma ibiro byúmuntu byiyongera, nyamara uburyo bundi bwiza bwo gusubirana ibiro wahoranye nukuryama amsaha umunani ku munsi.
- Bituma umuntu agumana umutuzo; Rimwe na rimwe hari igihe abantu babyukana umunabi, bakawukomezanya mu mirimo umunsi wose ukarangira gutyo. Akenshi biba byatewe no kutaruhuka bihagije.
- Kuruhuka bihagije bifasha mu gukora neza imirimo yámaboko. Iyo umuntu yaryamye bihagije, azindukana imbaraga zimufasha kwitwara neza umunsi wose cyane cyane ku bakoresha imbaraga zúmubiri.
- Ibi bituma kandi umutima urushaho gutera neza; Hari abagira uburwayi bwúmutima, nyamara byaratewe no kumara amajoro adasinzira, kuburyo bisaba ko atangira kwiyitaho aruhuka bihagije kugira ngo umuvuduko wámaraso waterwaga no kutaruhuka neza ushire.
- Bigabanyiriza umubiri uburibwe; ikibaye ku mubiri cyose kidasanzwe gitera uburibwe. hari ubumara akaya gato núbumara igihe kinini, bitewe núbushobozi umubiri ufite mu kwirwanaho. Iyo ibi bikomeje bishobora guteza indwara zidakira.
- Bifasha kandi umubiri wúmuntu kuzafasha nyirawo kuzagira amasaziro meza; Kudasinzira igihe gihagije burya byihutisha amasaziro. bamwe mu bantu basazira imburagihe baba barahuye níngaruka zo gukora ubutaruhuka. niyo mpamvu ari ngombwa gukora ariko umuntu akanaruhuka.
- Bifasha kutagira ingaruka zatera uburwayi bwo mumutwe; Kuruhuka neza bifasha umuntu kutazagira uburwayi bwo mu mutwe, dore ko akenshi bushobora no guterwa nibibazo bidakunda kubonera oibisubizo iyo ubwenge bwa muntu butari hamwe.
Ni ngombwa ko buri muntu yita ku masaha amara aryamye ninjoro, kuko bigira ingaruka mu mikorere yúmubiri, bikaba byanagaragarira mu myitwarire númusaruro atanga mu bikorwa bye bya buri munsi. Ashobora kugerwaho níngaruka záko kanya, cyangwa zikazamugeraho nyuma yígihe kirerkire bitagishobotse kubisubiza inyuma.
Comments are closed.