Akarere ka Kirehe kahize abandi mu gutsindisha kashimiwe

588
kwibuka31

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwashimiye Akarere ka Kirehe ku kwitwara neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, aho kaje ku isonga mu gihugu hose muri ibyo byiciro byombi.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku wa 19 Kanama 2025, Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu, gafite amanota 97.09% mu  mashuri abanza na 91.3% mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye(Tronc Commun).

Mu mashuri abanza yo mu Ntara y’Iburasirazuba utundi turere turi kwisonga turimo Ngoma yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 90.93%, gakurikirwa na Nyagatare ku mwanya wa kane n’amanota 85.93%. Kayonza yabaye iya gatandatu n’amanota 85.49%, Rwamagana igira 83.38%, mu gihe Bugesera na Gatsibo twagize amanota ari hejuru ya 80%.

Mu mashuri  yisumbuye Kirehe nabwo  yaje ku isonga n’amanota 91.3%, gakurikirwa na Ngoma n’amanota 78.8%, Kayonza iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 78.4%,ni mu gihe akandi Karere kari hafi cyane muri iyo ntara  ari Nyagatare yabaye iya cyenda n’amanota 65.2%.

Bamwe mu batuye muri aka karere baganiriye na Ick News bavuze ko kuba Akarere ka Kirehe kahize utundi mu gutsinda neza ari ishema rikomeye, aho bemeza ko biteguye gukomeza gufatanya n’ubuyobozi ngo bazatsinde neza no mu myaka ikurikiraho.

Hitimana Mathew ,utuye mu Kagali ka Nyakerera mu murenge wa Kigarama agira ati: “Twashimishijwe n’uko twaje ku mwanya wa mbere,  kubona abana bacu, abavandimwe batsinze ni ibintu binejeje, kandi turiteguye ko no mu myaka iri imbere bazatsinda neza.”

Uwitwa Mukanoheri Editha, utuye mu Kagali ka Kiremera  nawe yunzemo ati: “Ni ukuri twishimiye intsinzi kuba twahize abandi Kandi  ku kigero gishimishije, kubera uburyo nka hano muri Kiremera twabonaga amashuri bitugoye, wasangaga abana bajya kwiga kure, none ubu  yaratwegereye twumva ko ari yo mpamvu abana bacu barushijeho gutsinda.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ubwo yari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu nteko y’abaturage yateraniye mu Murenge wa Kigarama ku wa 19 Kanama 2025, yashimiye ubu buyobozi bw’Aka Karere, abayobozi bibigo, abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi babo kubw’imbaraga bashyize mu gutsindisha abana.

Yagize ati: “Mwaje ku mwanya wa mbere mu gihugu hose. Mbere na mbere ndashimira buri wese wagize uruhare mu mitegurire y’aba banyeshuri cyane cyane abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko ari bo bita ku kubategura neza”.

Yakomeje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri gukomeza gushyira imbaraga mu myigire no kurangwa n’isuku aho bari kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho kuzamuka.

 Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, nawe  yavuze ko gutsinda kw’abanyeshuri kwaturutse kuri gahunda yo gukurikirana  ibikorwa by’uburezi mu buryo buhoraho.

Yagize ati: “Dufite gahunda yo gukurikirana ibigo by’amashuri tureba imyigire, imyitwarire y’abana n’imyigishirize y’abarimu. Buri mwaka tugirana imihigo n’Abayobozi bibigo, bakagaragaza ibibazo byose bihari, hanyuma tugafatanya n’inzego z’uburezi mu kubishakira ibisubizo kugira ngo bitabangamira imyigire y’umwana.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, abakoze ibizamini bya Leta mu 2024-2025 , mu mashuri abanza bari 219,926, abatsinze ni 166,333. Mu cyiciro rusange(Tronc Community) bari 148,702, naho abatsinze bakaba 95,674.

(Inkuru ya Manishimwe Janvier)

Comments are closed.