France: Umujyi wa Orleans wanze ko Zigiranyirazo ushinjwa Genocide ashyingurwa muri uwo mujyi


Umujyi wa Orlean wo mu gihugu cy’Ubufaransa wanze ko umubiri wa Bwana Protais Zigiranyirazo ushyingurwa ku butaka bwo muri uwo mujyi mu gihe Leta y’icyo gihugu yari yabyemeye.
Protais Zigiranyirazo yapfiriye muri Niger ku wa 3 Kanama, umurambo we agejejwe mu Bufaransa kuwa kabiri tariki 19 Kanama 2025, ishyingurwa rye rikaba ryari ritegekanijwe kuri uyu wa kane itariki ya 28.
Mu gihe haburaga umunsi umwe, umuyobozi w’umujyi wa Orléans yahise icyemezo cyo kuburizamo igikorwa cyo gushyingura uwo mugabo ushinjwa kuba yaragize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994.
Mw’itangazo, Serge Grouard, avuga ko iyo ngingo yafashwe kubera “uruhusha rwari rwatanzwe imbere yo kumenya kahise k’uwo yapfuye.”
Protais Zigiranyirazo wanyekanye cyane ku kabyiniriro ka ‘Monsieur Z’, yabaye mucyo bitaga akazu, uyu mugabo ushinjwa na Leta y’u Rwanda kugira uruhare muri Genocide ariko urukiko mpanabyaha rwa Arusha (TPIR) ruza kumugira umwere, nyuma aza kwerekeza mu gihugu cya Niger, ariko umuryango we kaba utuye mu Bufaransa, ababa be ndetse na zimwe mu nshuti ze za hafi ziravuga ko zatunguwe n’umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Orleans mu gihe Leta y’Ubufaransa yari yamaze kwemera ko uwo mugabo ashyingurwa muri icyo gihugu.
Umuyobozi w’umujyi wa Orlean avuga ko impamvu zatumye ZIGIRANYIRAZO Protais adashobora gushyingurwa mu mujyi ayobora ari uko izina ry’uyu mugabo rivugwa mu iyicwa rya Dian Fossey wamenyekanye nka Nyiramacibiri, umugore wari wishwe mu mwaka w’i 1985 ubwo yari mu bushakashatsi ku ngagi zo mu birunga.
Indi mpamvu yatanzwe, ni uko ngo byamenyekanye ko uyu mugabo yari guherekezwa n’abantu benshi, bikaba byeteza ikibazo, ndetse ngo imva ye ikaba yajya isurwa nk’imenyetso cy’abakoze genocide.
Protais Zigiranyirazo yageze muri Niamey mu mwaka wa 2022 yoherejweyo na Loni nk’umwe mu bantu bagizwe abere n’urukiko rwa Arusha, ajyanwayo na bamwe mu barangije ibihano nyuma yo guhamwa n’ibyaha.
Comments are closed.