Dr. Shema Fabrice wari umukandida rukumbi, yashyikirijwe inkoni y’ubushumba

1,209
kwibuka31

Dr. Shema Ngoga Fabrice, wahoze ari Perezida wa AS Kigali, ni we watorewe kuba Perezida wa 16 w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Yatowe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2024, mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Serena Hotel i Kigali.

Dr. Shema yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida, aho yemejwe n’Inteko Rusange isanzwe ya FERWAFA binyuze mu bwiganze bw’amajwi bw’abanyamuryango 51 ya YEGO kuri 53 y’abitabiriye amatora. Ibi bivuze ko urutonde rw’abantu icyenda yatanze rwahise ruba Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA.

Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, Dr. Shema yagize ati:”Ni ishema rikomeye kuba mbonye icyizere cyo kuyobora FERWAFA. Niteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu gusigasira umupira w’amaguru wacu no kuwuteza imbere mu buryo burambye.”

Yakomeje avuga ko ingoma ye izarangwa no kwegera abanyamuryango, agasubiza ibyifuzo byabo, byose mu nyungu z’iterambere ry’umupira w’amaguru, ati: “Ibyifuzo by’abakunzi b’umupira, abakinnyi n’amakipe byose tuzabishyira imbere. Tugomba gukora cyane kugira ngo umupira wacu urusheho kuba uw’umwuga, unashimisha benshi kandi wubaka igihugu.”

Dr. Shema Ngoga Fabrice, afite Komite Nyobozi nshya igizwe n’abantu icyenda bazaba bashinzwe gutanga umurongo mugari w’imiyoborere no kunoza gahunda z’iterambere z’umupira w’amaguru. 

Intego nyamukuru, nk’uko Shema yabisobanuye, ni ukongera ubunyamwuga, imiyoborere myiza, amahugurwa n’ishoramari mu mupira w’amaguru.

Igizwe na Mugisha Richard uzagumana umwanya wo kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe Iterambere na Tekinike, Me. Gasarabwe Claudine ni Visi Perezida wa Kabiri, Eng. Niyitanga Désire ni Komiseri Ushinzwe Amarushanwa, Kanamugire Fidèle ashinzwe Iterambere rya ruhago muri iyi nzu, Nshuti Thierry yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe umutungo no kumenyekanisha ibikorwa, Gicanda Nickitta yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru w’abagore.

Itorwa rya Dr. Shema Fabrice ryitezweho impinduka mu buryo FERWAFA ikorana n’amakipe, abakinnyi, abafana n’abaterankunga. Ubuyobozi bushya burasabwa guhangana n’ibibazo by’imiyoborere, ishoramari n’imikorere y’amakipe, hagamijwe kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Twibutse ko uyu mugabo aje asimbura gusimbura Munyantwali Alphonse wari kuri uyu mwanya kuva ku wa 24 Kamena 2023   kugira ngo irangize manda y’imyaka ine yari yatorewe Komite Nyobozi yari ikuriwe na Nizeyimana Olivier mu 2021.

Perezida wa FERWAFA ucyuye igihe, Bwana Munyantwali Alphonse, yashimiye abamaze gutorwa, avuga ko abafitiye icyizere.

Ati: “Iyo ibintu ari byiza mujye mubishima, turashimira Perezida wa Federasiyo n’abo bamaze gutorerwa hamwe, gufata icyemezo cyo guteza imbere umupira w’amaguru. Ntabwo ari ahantu mujya gusa nk’ugiye gusenga.”

Yongeyeho ati: “Mfite icyizere ko ’Dream Team’ izatugeza ku bintu byiza, ikipe ya Shema ikadutera ishema. Bazakora byinshi byiza kuturusha, ntabwo tubishidikanyaho. Aho bitagenze neza turisegura, ntabwo byaturutse ku bushake bwacu.

Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku buryo ashyigikira ruhago y’u Rwanda, ndetse n’izindi nzego zirimo Minisiteri ya Siporo na FIFA ku nkunga zazo.

Yongeyeho ati: “Dutashye twishimye, njyewe na bagenzi banjye ikizasabwa cyose tuzagikora.

(Inkuru ya habimana Ramadhani)

Comments are closed.