“Abana bazatahana imikoro ihagije” Dr. Wilson wa REB


Urwego rw’igihugu rw’uburezi bw’ibanze REB rwasobanuye ko abanyeshuri bo mu mujyi wa Kigali bazafashwa mu gihe cy’icyumweru cyose ubwo batazaba biga kubera amasiganwa y’amagare.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson yavuze ko mu gihe cya Shampiyona y’isi y’amagare n’ubwo amashuri y’i Kigali azaba afunze ariko abanyeshuri batazajya birirwa mu rugo gusa ahubwo bazahabwa imikoro itandukanye n’isanzwe batahana.
Dr. Mbarushimana yabwiye Radiyo Rwanda ko ubu abarimu bari gutegura imikoro abana bazatahana kandi ihagije mu gihe cy’icyumweru bazamara batiga ku buryo batagiye guhugira mu bibarangaza.
Yagize ati:“Izaba itandukanye n’umukoro umwana asanzwe atahana iyo yiga kuko uba ari nk’ikibazo kimwe mu isomo runaka. Abarimu batangiye gutegura imikoro n’imiyitozo itandukanye kandi ihagije izatuma igihe umwana azaba ari mu rugo azabasha gusubiramo neza akabasha kubyumva.”
Dr. Mbarushimana kandi yibukije ababyeyi kuzafasha abana babo ko basubiramo iyo mikoro neza kuko bitashoboka batabigizemo ruhare.
Ati:“Turasaba ubufatanye kugira ngo muri iyi minsi itanu ababyeyi bazajye bamenya ko umwana yayikoze akayirangiza kuko yubatse ku buryo buri munsi hari umukoro umwana agomba gukora.”
Shampiyona y’isi y’amagare izabera mu Rwanda kuva kuva ku itariki 21-28 Nzeri 2025.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imwe mu mpinduka zizagaragara mu gihe iri siganwa rizaba riba, ari uko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azahagarika kwigisha ndetse n’abakozi bagashishikarizwa gukorera mu ngo.
Aho yavuze ko Minisiteri y’Uburezi izakorana bya hafi n’abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda igende neza.
Comments are closed.