Hamenyekanye impamvu abakinnyi ba PSG batari bwitabire umuhango wo gutanga Ballo d’Or


Mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere mu nyubako ya Théâtre du Châtelet iri i Paris mu Bufaransa ni bwo habera ibirori byo gutanga Ballon d’Or ya 2025, ariko abakinnyi ba Paris Saint Germain bakaba batari buboneke muri ibo birori.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo i Paris mu Bufaransa hari bubere umuhango wo gutangaza no gutanga igihembo ku mukinnyi wahize abandi umwaka w’imikino wa 2025, umukinyi Ousmane Dembele ukinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na PSG yo muri icyo gihugu akaba ari nawe uhabwa amahirwe yo kwegukana icyo gihembo ku nshuro ye ya mbere.
N’ubwo bimeze bityo, ikipe ya PSG ntiri bwitabire uwo muhango n’ubwo bwose umukinnyi mugenzi wabo ashobora kwegukana icyo gihembo. Impamvu rero yatanzwe ni uko kuri uyu mugoroba wo kuwa mbere iyo kipe ya Paris Saint Germain iba ifite umukino wa championnat aho iyo kipe iri bube ikina na Marseille, ni umukino wagombaga kuba ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru ariko kubera ikibazo cy’umuyaga mwinshi, bituma uwo mukino wimurirwa kuri uyu wa mbere taliki ya 22.
Biramutse bikunze koko Bwana Dembele agahabwa Ballon d’Or, araba abaye umukinnyi wa kabiri w’uruhu rwirabura utsindiye kino gihembo mu mateka yacyo nyuma ya Bwana George Weah wagihawe mu mwaka w’i 1995.

Comments are closed.