Nta biganiro bishoboka hagati ya Israel na Qatar- Emir wa Qatar

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, yagaragarije Isi ko bigoye kuganira na Israel.
Yabigarutseho ubwo yatangaga imbwirwaruhame ye mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabeyere i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagaragaje ko abanya-Israel basuye igihugu cyabo bagategura kukigabaho igitero.
Yavuze ko baganiriye n’itsinda ry’abayobozi ba Hamas bari mu biganiro ariko bakanategura kubica.
Ati:“Basuye igihugu cyacu bagambirira kugitera. Baganiriye n’abari mu biganiro bategura kwica bamwe mu bagize itsinda ry’abari mu biganiro. Ni ibintu bigoye gukorana n’abantu bafite imyumvire nk’iyo itanubaha amahame y’ibanze y’imikoranire. Ntibishoboka ntabwo iki ari cyo gisobanuro cy’imikoranire.”
Yavuze ko bitumvika ukuntu Israel yatekereje kwica bamwe mu bayobozi ba Hamas mu gihe nyamara hari hari kwigwa ku byari byasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo intambara ihagarare.
Yashimangiye ko Israel ari yo ikomeje gutinza intambara hagati yayo n’umutwe wa Hamas kuko ifite gahunda yo kurimbura Gaza.
Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Ingabo za Israel (IDF) ku bufatanye n’’Urwego rushinzwe umutekano n’iperereza, Shin Bet, zagabye ibitero ku nyubako zo muri Qatar zarimo abayobozi ba Hamas.
IDF yakoresheje indege z’intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10. Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse iki gitero simusiga.
Emir wa Qatar yavuze ko inzira ya nyayo yo kugarura amahoro muri Gaza ari uko Umuryango w’Abibumbye wakwemeza ubwigenge bwa Palestine.
Yavuze ko kandi izakomeza gutanga ubufasha mu gukemura ibibazo by’amakimbirane yaba ari mu Karere k’ibiyaga bigari muri Afurika ndetse n’intambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine.
Ku bijyanye n’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko imbaraga ziri gushyirwamo zizafasha mu gukemura ikibazo ku buryo burambye kandi ko Qatar izakomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza.
Comments are closed.