Umunyarwandakazi yatorewe kuyobora ihuriro ry’abagore bari mu nzego z’ibanze muri Commonwealth

519
kwibuka31

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Dr. Odette Uwizeye, yatorewe kuyobora Ihuriro ry’abagore bari mu buyobozi bw’Inzego z’Ibanze mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Local Government) Network.

RALGA yatangaje ayo makuru yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo aho yashimiraga Dr. Uwizeye wagiriwe icyizere cyo kuyobora iryo huriro.

Ku wa 6 Kamena 2025, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru wa RALGA, yakoze imirimo itandukanye mu nzego z’ibanze cyane ko yabaye Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi ndetse akaba yarabaye n’umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Igihe.com dukesha iyi nkuru ivuga ko Commonwealth Women in Local Government Network (ComWLG) ari urubuga ruhuriyemo abagore bari mu myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu bihugu bya Commonwealth, hagamijwe kurushaho kugira uruhare rugaragara muri politiki y’imijyi n’uturere no gukemura ibibazo bikigaragara.

Ihuriro rikora ubuvugizi kugira ngo politiki za leta n’amategeko ahurize ku kugabanya ubusumbane mu bagore n’abagabo mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Rikora kandi ibikorwa byo guhugura abagore bari mu buyobozi no ku bashobora kwiyamamaza, ku buryo barushaho kumenya inshingano, uburyo bw’imicungire, imiyoborere myiza, n’uko bahangana n’imbogamizi zishingiye ku gutsina.

Kugira uru rubuga bitanga amahirwe yo gusangira ibikorwa byiza (best practices) hagati y’ibihugu bya Commonwealth, kugira ngo ibihugu bibashe kwigiranaho.

Iri huriro rya Commonwealth Women in Local Government ryatangijwe mu Nama ya CLGF yabereye i Valletta, Malta mu Ugushyingo 2017.

Comments are closed.