Abimukira birukanywe muri Amerika boherejwe muri Togo

496
kwibuka31

Abimukira batandatu muri 11 birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoherezwa muri Ghana, ubu boherejwe muri Togo.

Ibi byatangajwe n’Umwunganizi mu mategeko wabo, Olivier-Barker Vormawor, wabwiye BBC, ko aba bimukira bagiye koherezwa muri iki gihugu nyuma y’uko bajyanye mu nkiko iyi Leta kubera kubohereza mu bihugu bagaragaza ko batizeyemo umutekano usesuye.

Ati “Icyo nakwemeza ni uko abimukira batandatu boherejwe muri Togo na ho abandi boherejwe mu bihugu bindi ntashobora kuvuga.”

Abimukira boherejwe muri Togo bari basanzwe ari Abanya-Togo mu gihe abandi batatu bo hatigezwe batangazwa ibihugu bakomokamo.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko bari barahagaritse ikirego barezemo Leta ya Ghana kubera ko bari bamaze kwiyakira ko bazoherezwa mu bindi bihugu. Ariko yagaragaje ko bazakomeza kurwana ku kindi kirego kijyanye n’uburyo uburenganzira bwabo bwabangamiwe.

Mu cyumweru gishize Vormawor yabwiye BBC ko bari bajyanye mu rukiko Leta ya Ghana kubera ko aba bimukira 11 birukanywe muri Amerika bagahita bafungirwa mu kigo cya gisirikare cyo muri iki gihugu kandi nta cyaha bakoze.

Icyo gihe uwo munyamategeko yavuze ko niba hari icyo bashinjwa bakwiriye kujyanwa mu butabera Leta igasobanura ibyo ibashinja ku buryo bafatwa nk’imfungwa kandi nta cyo bazi bakoze.

Kugeza ubu gahunda ya Perezida Donald Trump yo kohereza abimukira mu bindi bihugu yemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika ariko hari bamwe bazajya babanza kunyuzwa mu nkiko habanze gusuzumwa ibibazo byabo.

Comments are closed.