Musanze: Umusore w’imyaka 22 yasanzwe mu mugozi yiyahuye

Umusore witwa Irakiza uri mu kigero cy’imyaka 22, wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bisoke, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, yasanzwe mu mugozi amanitse, bikekwa ko yiyahuye.
Inkuru y’urupfu rwa Irakoze rwamenyekanye ahagana mu ma saa moya z’umugoroba ubwo abaturanyi ba nyakwigendera batangiye gutabaza.
Umwe mu baturage uhamya ko baturanye n’iwabo yagize ati: “Twumvise inkuru idutunguye, kuko ntitwari tuzi ko afite ibibazo byamugeza aho kwiyambura ubuzima. Uyu musore twamumenyereye ari umuntu uhora atuje ariko biragaragara ko yari afite intimba atagaragazaga.”
Undi muturage na we yagize ati:“Ni igihombo gikomeye ku muryango we n’Akarere muri rusange. Turasaba ko habaho ibiganiro bihoraho mu rubyiruko kugira ngo hakumirwe ibibazo nk’ibi biganisha ku kwiyahura, kuko ibi bintu muri aka Karere kacu bimaze kurambirana rwose kwiyahura nta cyumweru cyashira tutumvise umuntu wiyahuye.”
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ivuga ko na yo ayo makuru yayamenye ariko itaramenya neza icyaba cyateye urupfu rwa Irakiza cyangwa ngo hamenyekane icyatumye yiyahura niba koko ari we waba yimanitse mu mugozi nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi abivuga.
Yagize ati: “Ni byo amakuru twayamenye, ko Irakiza yasanzwe mu mugozi, ariko ntituramenya impamvu yabyo, kuri ubu RIB, irimo gukora iperereza ngo harebwe icyamwishe, ubu rero umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro ngo hakorwe iperereza hamenyekane impamvu.”
Comments are closed.