Trump yasimbuje ikaramu ifoto ya Joe Biden yasimbuye ku buyobozi bw’igihugu.

634
kwibuka31

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakuye ifoto ya Joe Biden mu mafoto y’abayoboye Amerika asanzwe amanikwa muri White House, iyo foto ya Biden yayisimbuje iy’ikaramu Biden yakoreshaga asinya.

Ni ibikubiye mu mashusho yagiye hanze kuri uyu wa kane 24 Nzeri 2025, yerekana impinduka zabaye kuri urwo rukuta rumanikwaho ayo mafoto.

Trump yagiye avuga kenshi ko nta mwanzuro Biden yigeze yifatira akiri ku butegetsi kuko imyanzuro myinshi yabaga isinyweho n’iyo karamu y’ikoranabuhanga.

Ati:“Ntekereza ko ikintu kimwe cyangwa bike mu byo yaba yarasinyeho ari imbabazi z’umuhungu we.”

Biden yagiye ahakana kenshi ibyo Trump amushinja, avuga ko imyanzuro yose yafashwe ku buyobozi bwe ari we ubwe wabaga yayifatiye.

Comments are closed.