Bugesera: Umugabo yishe umugore we bamaze gutera akabariro mu rutoki

1,048
kwibuka31

Mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Mbyo, Umudugudu wa Cyaruhirira, haravugwa inkuru y’incamugongo y’umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we nyuma yo kurangiza igikorwa cyo gutera akabariro mu rutoki.

Abaturanyi n’ababonye aba bombi bwa nyuma, batangaje ko bari basohokeye mu kabari nijoro, hanyuma bagafata inzira bajya mu rutoki. Niho bakoreye imibonano mpuzabitsina, ariko ntibyatinze ngo ibyishimo bihinduke umubabaro.

Umugabo yahise amwicisha umuhoro, ahita amusiga aho ku nkike z’urutoki. Umurambo w’uwo mugore waje kuboneka mu gitondo cyo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Nzeri 2025.

Abahaturiye bavuga ko aba bombi bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane, nubwo babanaga ntabwo bari barasezeranye mu mategeko. Bivugwa ko umugore yari yarahukanye, akajya kwibana mu nzu yakodeshaga, nyamara bakajya bakomeza guhurira mu bihuru bagakora imibonano mpuzabitsina.

Biravugwa ko umugabo ubwe yahise ajya kwishyikiriza ku biro bya RIB i Nyamata, afite umuhoro yakoresheje ubwo yicaga umugore.

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite umugambi wo kwica uwo mugore, ndetse n’imiryango yombi yari ibizi kuko kenshi yajyaga abyigamba. Yakundaga kuvuga ko azamwivugana amuhoye kumuca inyuma. Nubwo bari baratandukanye, ngo yakundaga kumusanga aho yabaga, akamubaza niba afite undi mugabo, bigakurikirwa no kurarana. Bombi bari bafitanye abana babiri.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com mu Bugesera)

Comments are closed.