#Amagare: Ubufaransa bwongeye kwigaragaza binyuze kuri Gery Celia.


Mu irushanwa ryitabiriwe n’abakobwa bakomoka imihanda yose ku isi, Umufaransakazi Gery Celia yigaranzuye bagenzi be, yegukana isiganwa ryo mu muhanda ‘Road Race’ mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, muri Shampiyona y’isi y’Amagare iri kubera i Kigali.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa ry’amagare mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, aho abasiganwa bahatanaga ku ntera ya 119.3 km.
Gery Celia, wari uhagarariye Ubufaransa, yagaragaje imbaraga, ubushishozi n’umuvuduko udasanzwe, bimuhesha intsinzi ishimishije, yarushije abandi kwihangana no gucunga neza uko umuhanda uteye. Uyu munsi winjiye mu mateka ye nk’intsinzi ye ya mbere ku rwego rw’isi mu bakiri bato.
Gery Celia, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo guhiga abandi, asoza isiganwa akoresheje amasaha 3, iminota 24 n’amasegonda 26, yakurikiwe na Viktória Chladoňová ukomoka muri Slovakia na Paula Blasi ukomoka muri Spain waje ku mwanya wa gatatu.
Mu Banyarwanda bari bitabiriye iri siganwa barimo Iragena Charlotte, Martha Ntakirutimana, Claudette Nyirarukundo na Djazilla Umwamikazi, ntawabashije gusoza isiganwa.
Comments are closed.