Prezida Paul KAGAME yanikiye Abaprezida bo mu Karere mu Matora.
Prezida wa Republika Paul KAGAME yanikiye bagenzi be bo mu Karere mu Matora y’uwayobora akarere ka Africa y’iburasirazuba.
I kinyamakuru gikomeye cyo mu gihugu cya Kenya kitwa The Kenyans.co.ke cyashyize ku rukuta rwayo rwa twitter itora aho abakunzi b’icyo kinyamakuru bagombaga gutora hagati y’abayobozi b’ibihugu bine byo mu Karere aribo prezida Paul Kagame w’U Rwanda, John Pombe MAGUFULI wa Tanzania, Yiweri Kaguta wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya, ikibazo cyagiraga giti: Akarere karamutse kayobowe n’umuntu umwe Muri aba, Ninde wowe wahitamo??
Prezida Kagame Niwe wanikiye abandi bose akurikirwa Museveni
Aya Matora yitabiriwe n’abagera kuri 1614 mu gihe kingana n’amasaha 19 n’iminota 53, yarangiye Prezida Kagame ariwe uje ku isonga n’amajwi 58% akurikirwa na Prezida Museveni wa Uganda wagize amajwi agera kuri 15%, Magufuli prezida wa Tanzaniya na Uhuru wa Kenya buri umwe yagize 13%, muri Aya Matora prezida w’u Burundi Pierre NKURUNZIZA ntiyashyizwemo.
Comments are closed.