Umwalimukazi agiye gufungwa imyaka 10 azira gufata ku ngufu agasore k’imyaka 11 yigishaga.

Umwalimukazi w’imyaka 34 y’amavuko yahamijwe icyaha cyo gusambanya agasore k’imyaka 11 y’amavuko abanje kigashukisha amafaranga n’amafoto y’urukozasoni yakoherezagao.
Urukiko rwa rubanda muri Leta ya Illinois yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, rwahamije icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwana yigishaga utarakwiza imyaka y’ubukure. Uyu mugore witwa Alley Bardfield ukora akazi ko kwigisha mu ishuri ribanza rya Decatur Public Schools, uyu mugore w’imyaka 32 ufite umugabo n’abana batatu, yahamijwe bino byaha yakoze mu mwaka ushize wa 2024.
Amakuru avuga ko uyu wahoze ari umwarimu yafashwe umwaka taliki ya mbere z’ukwa cumi umwaka ushize wa 2024, bigizwemo uruhare n’urukiko nyuma yo gukusanya ibimenyetso simusiga bihamya ko uyu mugore koko yajyaga asambanya aka gasore k’imyaka 11 y’amavuko.
Bijya kumenyekana, bivugwa ko byashyizwe hanze na nyina wa kano gasore wavuze ko yabanje kubona hari ibidasanzwe mu buzima busanzwe bw’umusore we, maze atangira gukora ubushakashatsi bwe yahereye kuri terefone y’umwana, asanga harimo ubutumwa butandukanye bwiganjemo ubw’urukundo mwalimu yagiye yandikira umusore we, ndetse hari n’aho yagiye amwohereza amafaranga n’amashusho y’urukozasoni.
Umubyeyi yahise yihutira kubimenyesha polisi nayo itangira gukusanya ibinyetso, aho polisi yigize uwo musore yandikira mwarimu, maze nawe amusubiza azi ko ariwe bavugana. Ntibyatinze bahise bamucakira nawe ntiyatinda kubyemera, yiyemerera avuga ko yamutumizagaho kenshi ngo ajye iwe basangire, barangiza gusangira agahita amusambanya.
Uyu mugore abajijwe mu rukiko impamvu yatumaga asambanya uno mwana, yavuze ko uno mwana n’ubwo yari akiri muto yamuryoheraga kuruta abagabo bakuru.
Urukiko rumaze gusuzuma ibyo aregwa, rwamukaytiye gufungwa imyaka 10 mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cyo gufungwa imyaka 40 yose bushingiye ku kuba ibikorwa nk’ibyo bigomba guhanwa bikomeye cyane cyane iyo bikozwe n’umuntu ufite inshingano zo kurinda no kwigisha abana .
Comments are closed.