Musanze: Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Ruhengeri yegereje ababyeyi Ishuri ry’Icyerekezo

1,784
kwibuka31

Kiliziya Gatolika binyuze muri Diyoseze ya Ruhengeri, yafunguye ku mugaragaro ishuri rishya ryitwa École Les Pionniers, riherereye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, rigamije gutanga uburezi bufite icyerekezo n’indangagaciro.

Mu muhango wabaye ku wa 03 Ukwakira 2025, Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri, yasabye ababyeyi n’abarezi gukorera hamwe mu kurera umwana ushoboye, w’umunyakuri kandi wubakiye ku ndangagaciro za kimuntu, iza Kinyarwanda n’iza Gikristu.

Musenyeri Harolimana yavuze ko iri shuri rifite icyerekezo cyiza ashingiye ku mubare munini w’abana batangiye kwigamo ndetse n’ubushobozi bw’abarimu bazaryigishamo. Yagaragaje ko Kiliziya ifite uruhare runini mu guteza imbere uburezi bufite ireme, bugamije gufasha igihugu n’umuryango nyarwanda.

Yagize ati:“Muzashyire imbaraga mu gutanga uburere bw’umuntu wuzuye, ufite ubwenge ariko kandi ufite n’umutima.”

Ababyeyi bitabiriye uyu muhango bashimye icyemezo cyo kubaka ishuri nk’iri mu Karere ka Musanze, bavuga ko ari igisubizo ku bibazo byo kujya gushakira ubumenyi mu mujyi wa Kigali ndetse no mu bindi bice by’igihugu.

Umwe mu babyeyi yagize ati:“Iri shuri rizadufasha kurerera abana bacu hafi yacu, kandi ribatoze indangagaciro z’ukuri. Ni intambwe nziza mu iterambere ry’uburezi mu Karere kacu.”

Padiri Bagerageza Jean François Régis, wagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri akaba ari we urihagarariye mu rwego rw’amategeko, yavuze ko iri shuri ari igisubizo ku bana, ku babyeyi ndetse no ku gihugu, kuko rije kubaka umunyeshuri wujuje ibisabwa byose.

Musenyeri yayobowe umuhango wo gutaha no gufungura ishuri ku mugaragao

Yavuze ko, usibye abarimu b’inararibonye mu burezi bugezweho, iri shuri rifite n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha umwana kumva no gusobanukirwa amasomo, bizeye kuba indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu.

Yagize ati:“Icyizere kirahari ijana ku ijana, kubera ko abarimu dufite ari abahanga kandi bafite ubunararibonye mu burezi; ikindi ni uburyo bwo gufasha umwana kumenya icyo akeneye, kugira ngo afashwe adafashirijwe mu kivunge.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yashimiye Kiliziya Gatolika ku ruhare ikomeje kugira mu guteza imbere uburezi bufite ireme no kugabanya ubucucike mu mashuri.

Yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi byinjira mu cyerekezo kigari cy’Igihugu, harimo ko muri NST2 nta mwana ugomba guhezwa mu burezi, ko bose bagomba kujya ku ishuri kandi bagahabwa uburezi bufite ireme.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bafite icyizere gikomeye mu ireme ry’uburezi buzatangirwa muri École Les Pionniers, asaba iri shuri kuzahesha ishema Akarere ka Musanze.

Yagize ati:“Musanze, iri shuri ryubatsemo ntizongere na rimwe kuba iya 30 mu bizamini bya Leta, dufite ishuri ryiza nka Les Pionniers.”

École Les Pionniers, yatangiranye abanyeshuri 265 mu mwaka w’amashuri 2025-2026, ifite icyiciro cy’amashuri y’inshuke n’amashuri abanza, ryaragijwe Mutagatifu Dominiko Saviyo.

Hafashwe n’ifoto y’urwibutso

(Inkuru ua Habimana Ramadhan /indorerwamo.com)

Comments are closed.