Perezida wa FERWAFA yahawe inshingano muri FIFA

381
kwibuka31

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Shema Fabrice, yashyizwe mu Kanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura muri FIFA.

Ni nyuma y’Inama y’Inteko Rusange ya 49 y’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru muri Afurika (CAF), yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni akanama kayobowe na Kurt Okraku usanzwe uyobora ishyirahamwe rya Ruhago muri Ghana.

Abagize aka kanama bitezweho uruhare rukomeye mu guhugura amatsinda atandukanye harimo n’abakinnyi bitabira amarushanwa y’urubyiruko ategurwa na FIFA yiswe “FIFA Football for Schools Programme”.

Undi mu Nyarwanda wahawe inshingano ni Anne Lyse Kankindi usanzwe ari Umuyobozi muri AS Kigali yashyizwe mu Kanama ka FIFA gashinzwe ikoranabuhanga ry’umupira w’amaguru no guhanga udushya.

Aba banyarwanda biyongereye kuri Martin Ngoga usanzwe uyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Perezida w’kipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, Eng Hersi Saidi, washyizwe mu Kanama gashizwe gutegura Amarushanwa y’Abagabo muri FIFA.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania [TFF] Wallace Karia, yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo itegura Ruhago yo ku Mucanga naho Samuel Eto’o uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroon agirwa Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Amategeko y’Umupira w’Amagare muri FIFA.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.