Rusizi: Yatawe muri yombi nyuma yo gutwikisha umugore we amavuta yatuye


Umugabo wo mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi nyuma yo gutwikisha umugore we amavuta yatuye yari agiye gutekesha imboga bararira.
Byabereye mu Mudugudu wa Mugerero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi tariki 5 Ukwakira 2025 atabwa muri yombi tariki 7.
Mu masaha y’umugoroba tariki 5 ni bwo uyu mugabo w’imyaka 42 yatonganye n’umuturanyi we, ashinja umuturanyi we ko ari we wamufatishije amushinja ubujura no guhohotera umugore we, akamara amezi atatu mu kigo ngororamuco.
Umugore yabonye bakomeje gushyamirana, ahamagara umugabo we aramubwira ati “Urakomeza gushyamirana n’umuturanyi mu biki? Ko wafungishijwe n’amakosa yawe, uwo uramuziza iki watashye.”
Umugabo yahise avaho ataha ageze mu rugo aterura ku ziko amavuta umugore yari agiye gutekamo imboga ayamusuka ku maguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimana Baptiste, yabwiye IGIHE ko uwo mugore yahise atabaza abaturanyi bamujyana kwa muganga, umugabo ahita atoroka.
Ati:“Yafashwe tariki 7 Ukwakira bigizwemo uruhare n’abaturage. Turashimira abaturage bamufashe. Ubutumwa duha abaturage ni uko nta muntu ukwiye guhemukira mugenzi we kuriya byongeye umuntu bashakanye, banabyaranye. Abafitanye ibibazo bakwiye kubigeza mu buyobozi tukabafasha kubikemura hatabayeho guhemukirana”.
Umugore nyuma yo gutwikishwa amavuta yoherejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo nacyo kimwohereza mu Bitaro bya Mibilizi.
Umugabo nyuma yo gutabwa muri yombi yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo iri mu Murenge wa Gashonga.
Comments are closed.