RURA yahinduye imvugo, abamotari bariruhutsa.


RURA yateye utwatsi amakuru yari yiriwe avugwa ku munsi w’ejo ko urwo rwego rugiye kugabanya no guhagarika moto mu mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa gatatu ushize taliki ya 8 Ukwakira 2025 umuyobozi w’urwego ngenzuramikorere mu Rwanda RURA Bwana Rugigana Evariste yatangarije inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena ko iki kigo gifite gahunda yo kugabanya moto mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abagenzi batega za bisi mu mujyi wa Kigali.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Leta igiye kubyivangamo nayo igashyiramo imodoka kuko byagaragaye ko abikorera batabikora neza nk’uko bikwiriye.
Nyuma y’iryo jambo, bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto bavuze ko bahangayikishijwe n’icyo cyemezo, ndetse hakaba abari batangiye kwibaza aho bagiye kwerekeza za moto baguze, uwitwa Ngabonziza John utwara moto mu mujyi wa Kigali yaganiriye n’umunyamakuru wa indorerwamo.com yagize ati:”Ubuse noneho turajya mu biki? Ubundi njye nahoze ndi umukomvuwayeri, Leta iratwirukana, mpiga ka perimi ntangira kwitwarira moto, none ngo bagiye kwongera kutwirukana”
Ariko muri iki gitondo, RURA ibinyujije ku rukuta rwa X yateye utwatsi iyi nkuru, ndetse itanga umucyo kuri iki kibazo.
Yavuze ko abantu bashobora kuba barumvise nabi imvugo y’umuyobozi wabo, ko ahubwo we yashakaga kuvuga ko Leta niyinjira muri iki gisata cyo gutwara abantu muri za Bisi rusange, kandi ku gihe hatarimo gucyerererwa, bizatuma abantu benshi bajyaga batega moto bayoboka imodoka, ndetse ko hari n’abafite imodoka zabo bazayoboka bisi.
Uru rwego rwasobanuye ko akenshi abatega za moto babiterwa n’uko imodoka za bisi zibatinza, kandi ko izi za Leta nizitangira muri uku kwa cumi na kumwe, zizakuraho icyo kibazo mu buryo bwa burundu.
Iyi nkuru ikigera mu matwi ya bamwe mu bamotari, biruhukije bavuga ko bagiye kongera gukora batuje kuko bari mu cyoba cyinshi guhera ku munsi w’ejo.
Abanya Kigali batari bake bakoresha moto cyane kubera ko yihuta ndetse ikagera mu duce twinshi bisi zitabasha kugera.
Comments are closed.