Ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 byatewe ipine


Leta ya Qatar yafashe umwanzuro wo kwimurira ibiganiro by’intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23 mu cyumweru gitaha bitewe n’uko ifite gahunda nyinshi.
Byari byarateganyijwe ko ibi biganiro bizaba muri iki cyumweru, hibandwa ku ngingo yo guhererekanya imfungwa hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 no guhagarika imirwano.
Umwe mu barebwa n’ibi biganiro yabwiye itangazamakuru ati “Ibiganiro hagati y’abahagarariye Leta ya RDC na M23 bizabera muri Qatar mu cyumweru gitaha. Bifite intego yo kunoza uburyo bwo guhagarika imirwano no gukomeza urugendo rugana ku masezerano y’amahoro, byunganira intambwe zatewe mbere n’isinywa ry’amahame ryabaye muri Nyakanga.”
Nk’uko byagenze mu byiciro byabanje, uyu muyobozi yasobanuye ko ibiganiro byo mu cyumweru gitaha bizitabirwa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga b’ingenzi nk’indorerezi, bitezweho gukomeza gushyigikira iyi gahunda y’amahoro kugeza itanze umusaruro.
Abafatanyabikorwa mpuzamahanga bavugwa barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Angola na Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Impande zombi zashyize umukono ku mahame aziganisha ku masezerano y’amahoro tariki ya 19 Nyakanga 2025. Icyo gihe byari byitezwe ko imirwano igiye guhagarara mu burasirazuba bwa RDC ariko yarakomeje, zikomeza kwitana bamwana.
N’ubu imirwano irakomeje kuko abarwanyi ba M23 bahanganye n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Wazalendo ifite intego yo kwisubiza ibice ingabo za Leta zambuwe.
Hari ubwo ingabo za RDC na zo zinjira mu mirwano, zigamije ahanini gushyigikira Wazalendo mu gihe iri kurushwa imbaraga na M23. Kuri uyu wa 9 Ukwakira, zagabye igitero ku kiraro cya Minjenje gihuza teritwari ya Masisi na Walikale, zigamije gufunga inzira.
Comments are closed.