Musonera washatse kuba Umudepite yasabiwe gufungwa burundu


Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye Musonera Germain igifungo cya burundu kubera uruhare rwe akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Muhanga bwasobanuye uwo Musonera Germain yari we mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bwagaragaje ko Musonera wayoboraga urubyiruko muri Komini Nyabikenke yari umwe mu bategetsi bavugaga rikumvikana icyo gihe.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko, usibye uwo mwanya yari afite, yari anafite akabari Interahamwe zanyweragamo zivuye kwica Abatutsi, ndetse akaba yaratunze imbunda ebyiri.
Bwagize buti: “Mu kabari ka Musonera bahakubitiye ubuhiri umututsi witwa Kayihura Jean Marie Vianney, abukubiswe na Musabyimana Innocent bahimbaga Sarigoma, kandi Musonera ni we watanze iryo tegeko.”
Bwavuze ko hari ubuhamya bw’abantu barenga 30 bashinja Musonera kujya mu bitero bitandukanye byahitanye Abatutsi batari Kayihura gusa.
Buti: “Abishwe bose bishwe n’itegeko rya Musonera Germain. Tumusabiye igifungo cya burundu, kuko iki cyaha gifite ingaruka zikomeye.”
Ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rutagabanyiriza Musonera igihano, kuko atigeze yemera ibyaha ashinjwa kuva yafatwa kugeza ubu.
Bwagize buti: “Muzaba mutanze ubutabera mu Rwanda ndetse no ku Isi.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari Abatutsi Musonera yavumburaga mu bitero, bamwe bakicirwa kuri Nyabarongo, abandi bakajugunywa mu cyobo rusange.
Musonera yireguye
Musonera Germain yahakanye ibyaha byose ashinjwa, avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari i Nyabikenke, kuko icyo gihe yari yarasubiye kwiga.
Ati:“Nasezeye akazi nakoraga mu 1993 njya kwiga, kandi ibi biremezwa n’indangamanota zanjye.”
Gusa yongeyeho ko yazaga mu kazi rimwe na rimwe, nubwo yari yarasezeye.
Musonera yavuze ko nta mbunda ebyiri yari atunze, usibye iyo yambuye umupolisi wari watsinzwe urugamba, ngo nta Mututsi yayicishije.
Ati: “Nigeze gufungirwa iki cyaha, baramfungura kubera ko basanze nta ruhare mbifiteho.”
Imbere y’inteko iburanisha, yasomaga ubuhamya bwa Majyambere Mathias yatanze mu manza za Gacaca, aho yamushinjuraga.
Urukiko ruvuga ko rufite abandi batangabuhamya bashinja Musonera kwicisha Kayihura Jean Marie Vianney, wakubitiwe mu kabari ka Musonera.
Ubwo buhamya buvuga ko icyo gihe Musonera yagize ati: “Mwikwicira umuntu aha kuko ndi umwana wa Konseye, nabasabye kumujyana bakamwicira aho bicira abandi.”
Musonera yasabwe gusubiza niba ayo magambo atarigeze ayavuga, maze agira ati: “Ntabwo nayavuze, ba Nyakubahwa bacamanza.”
Urukiko rwagize ruti: “Mujyambere yavuze ko amagambo Musonera yavuze yayavuze atabitewe n’impuhwe yari afitiye Kayihura.”
Musonera asobanura ko mu mvugo ya Mujyambere Mathias yagiye yivuguruza.
Urukiko rwamubajije niba yari yasezeye ku kazi cyangwa niba yaragataye ku mbaraga Ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya bamuvugaho.
Musonera yasubije ko atataye akazi ahubwo yagasezeye ku bushake kandi nta wundi mukozi wigeze amusimbura.
Ku bijyanye n’ibitero ashinjwa, yavuze ko ari umugambi wacuzwe kuko byose ari ibihimbano.
Ati: “Ubwo nari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, nabwiye Umucamanza nti: ‘Kuki nta bandi Batutsi banshinja kwica i Nyabikenke usibye Kayihura gusa?”
Yahakanye ko nta bitero byo kwica Abatutsi yagiyemo ndetse ko afite imvugo y’abatangabuhamya.
Yagize ati: “Nta kindi cyari kigamijwe usibye kumvana ku lisiti y’abadepite, nta kindi.”
Urukiko rwabajije Musonera icyo yakoze kugira ngo Kayihura ntakubitwe ubuhiri, ndetse n’icyo yagombaga gukora atakoze, yicuza.
Musonera ati:“Naramutakambiye mbonye bandushije imbaraga nca mu gikari ndagenda”.
Musonera yavuze ko ibyaha ashinjwa, urukiko rubihuza n’umwanya yari agiye kujyamo w’ubudepite, asaba kugirwa umwere.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa rya Musonera, yemereye urukiko ko yatunze imbunda, kandi ibyo bishimangirwa n’imvugo y’abatangabuhamya.
Abunganira Musonera bavuga ko ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje bidahuye n’ukuri, kuko muri Jenoside umwanya yari afite utari uhambaye.
(Src: Umuseke)
Comments are closed.