LONI igiye kugabanya abakozi bayo ku kigero cya 25%

Umuryango w’Abibumbye LONI watangaje ko wugarijwe n’ikibazo cy’ubukene ku buryo ugiye kugabanya umubare w’abakozi bayo bari mu butumwa bw’amahoro ku kigero cya 25%
Ubunyamabanga bukuru bw’umuryango w’Abibumbye LONI bwatangaje ko kubera ikibazo cy’amikoro uwo muryango urimo, hafashwe icyemezo cyo kubanya abakozi bawo babarizwa mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku kigero cya 25%.
Icyo cyemezo kijyanye n’iryo gabanuka, kizatuma abasirikare bari hagati y’ibihumbi 13,000 na 14,000 hamwe n’ibikoresho byabo bazataha mu bihugu byabo, ndetse bagatahana na bamwe mu bakozi b’uwo muryango bakoraga mu biro mu bihugu bitandukanye.
Uyu muryango watangaje ko impamvu y’gabanywa ry’abakozi kugeza kuri urwo rwego, byatewe n’uko Leta Zunze ubumwe za Amerika wari umuterankunga mukuru wa Loni wagabanyije amafaranga yageneraga uwo muryango ku kigero cya 50%, ikintu cyakoze ku ngengo y’imari ya LONI.
Kugeza ubu Repubulika iharanira demokarasi ya Congo niyo ifite abakozi benshi ba Loni bakaba banahamaze imyaka itari mike, bakaba bibumbiye muri MONUSCO, ndetse bikavugwa ko muri icyo gihugu ariho hajya amafaranga menshi ya Loni.
N’ubwo bimeze bityo, MONUSCO inengwa kuba atacyo yigeze imara muri DRC mu gihe cyose ihamaze kuko umutekano mu bice ibarizwamo wabaye nka za nzozi z’umukene zishirana n’ibitotsi.
Comments are closed.