Theo Bosebabireba yatakambye asabira ubufasha umugore we urembejwe n’impyiko

634
kwibuka31

Theo Bosebabireba yavuze ko akomeje kugorwa no kuvuza umugore we umaze igihe kinini arembye bikomeye, arwaye indwara y’impyiko, asaba ubufasha avuga ko we yamaze gukoresha amafaranga yose yari afite ubu akaba ari mu madeni.

Yabigarutseho mu mashusho yifashe, aho yabanje kubwira abantu bamubaza impamvu atagishyira hanze indirimbo impamvu yabyo.

Ati:“Abantu mwifuza ko naba ndi amahoro, bamwe mumbwira ngo ongera uririmbe indirimbo nshya, nimubanze mumenye ko mfite ikibazo cy’umugore urembye. Dusigaye tumara gatatu adasinzira, akava kuri ‘Dialyse’ akarara areba akirirwa areba akongera agasubira areba. Hakagira ibindi bimenyetso ntavugira kuri ‘camera’ binyereka ko ibintu bitameze neza. Hakiyongeraho ko njya kuri ‘Dialyse’ ngomba kwishyura amafaranga y’indengakamere rimwe na rimwe nkajyamo amadeni.

Yakomeje avuga ko ntako atagize, akirya akimara ariko akaba akeneye ubufasha bw’abantu nk’uko bwabaye ubwo yavugaga bwa mbere iki kibazo kimukomereye.

Ati:“Mwa bantu mwe ntako ntagize, ntako mutagize mwaramfashije ariko na none bigeze mwongera mugahaguruka bikaba nk’uko ku munsi wa mbere mwabyumvishe mukadufasha pe. Byaranze kubona miliyoni n’igice yo gutanga ku muntu ntacyo ukora niyo wasaba gute ntabwo ari kuboneka. Nje hano muri iki kiganiro ngo nkubwire ngo niba hari icyo wadufasha dufashe.”

Kuva mu Ugushyingo 2024, umugore wa Theo Bosebabireba yarembejwe n’indwara y’impyiko yafashe ize zose zikangirika. Icyo gihe uyu muhanzi yahamyaga ko nyuma y’uko abantu bamenye ko umugore we arwaye bagerageje kumuba hafi ndetse bamufasha kubona ubushobozi bwatumye umugore we yivuza nta munsi n’umwe asibye.

Umugore wa Theo Bosebabireba mu gihe atarahabwa impyiko, yivuza byibuza gatatu mu cyumweru aho inshuro imwe agiye gukoresha ‘Dialyse’ bimusaba kwishyura ibihumbi 100Frw.

Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe mu Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Bose Babireba’ yanitiriwe, ‘Kubita utababarira’, ‘Ikiza urubwa’ n’izindi nyinshi.

Comments are closed.