‘Kereka nibanyica’ – Ibya ‘mixages et brassages’ ntibizongera – Tshisekedi

243
kwibuka31

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yatangaje ko abari mu mitwe y’inyeshyamba avuga ko “bakorera inyungu z’uwashotoye Congo” batazigera binjizwa muri leta cyangwa mu ngabo, ararahira ati: “Kereka nibanyica.”

Tshisekedi yavuze ibi mu gihe mu mpera z’ukwezi gushize umudepite wo mu ishyaka rye yahaye Inteko Ishingamategeko umushinga w’itegeko ryo kubuza abantu bahoze mu mitwe y’inyeshyamba gushyirwa mu nzego za leta cyangwa igisirikare batabanje gukurikiranwa.

Agerageza gusobanurira abaturage ba DR Congo baba mu Bubiligi ibyo yavuze mu ijambo yavugiye mu nama ya Global Gateway Forum yabereye i Bruxelles ku wa kane ushize, Tshisekedi yababwiye ko ari ubutumwa yashakaga guha isi.

Yagize ati: “Nahaye ikiganza uhagarariye ingabo zitera RD Congo kugira ngo mpamirize isi yose ko dushaka amahoro kuko akenshi ntimumenya intambara za dipolomasi ziba zibera inyuma.”

Tshisekedi ashinja mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda ko ari bo bari inyuma y’umutwe wa M23, umutwe ubu uri mu biganiro na leta ya Kinshasa i Doha muri Qatar.

U Rwanda ruhakanaibirego bya Kinshasa, ruvuga ko rwafashe ingamba zo kwirinda kandi rugashinja Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

ONU yo yemeza ko ibi impande zombi zishinjanya zibikora.

Mu ijambo rye ari kumwe n’abamushyigikiye ku wa gatandatu i Bruxelles mu Bubiligi, Tshisekedi yavuze ko hashize igihe “batugaragaza nk’aho ari twe ba gashoza-ntambara kandi ari twe twatewe, tukaba dufite uburenganzira bwo kwirengera”.

Yongeraho ati: “Aho rero batangiye kutugaragaza nk’abadashaka amahoro, kandi nyamara ari twe ba mbere bifuza amahoro. Kandi kuko dushaka ayo mahoro, namuhaye [mugenzi we Paul Kagame] ikiganza ngo asubize kandi igisubizo mwarakibonye.”

Mu gusubiza biciye mu butumwa Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yashyize ku rubuga X, yavuze ko Perezida Tshisekedi “we wenyine” ari we ushobora guhagarika intambara abicishije mu nzira nyinshi zirimo “guhagarika gushyigikira [FDLR] no gusenya FDLR”.

‘Kereka nibanyica’

Leta y’u Rwanda n’iya DR Congo muri Kamena(6) uyu mwaka basinye amasezerano y’amahoro i Washington, ndetse nyuma bagenda bumvikana ku ntambwe zo kuyashyira mu bikorwa zirimo gusenya umutwe wa FDLR, n’u Rwanda gukuraho ingamba zarwo zo kwirinda, ibyo Kinshasa ivuga ko ari ugukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Congo.

Kinshasa kandi intumwa zayo ziri mu biganiro bigira gatandatu n’iza M23 i Doha muri Qatar mu gushaka uko bagera ku masezerano y’amahoro.

Tshisekedi yabwiye abari kumwe na we mu Bubiligi ko ibiganiro bashaka ari “ibiganiro hagati y’Abanyecongo bose badashaka ubwo bushotoranyi, ikintu cyonyine nsaba abashaka ibyo biganiro icya mbere ni ukwamagana no kuvuga mu mazina uwaduteye”.

Yongeraho ati: “Ntabwo wavuga ibiganiro n’intumwa z’abashotoranyi ndetse bagera ku meza y’ibiganiro bazanye inyungu z’uwashotoye.

“Ibyo rero ndavuga ko igihe cyose nzaba nkiriho ntabwo bizabaho, kereka nibanyica. Ntibizabaho kuko ibi ni yo mpamvu duhora muri ibi bibazo. Ibyo binyoma byose bise ibiganiro byarangiye habaye kuvanga ingabo, ubumwe bw’igihugu n’ibindi… ni ibyo byazanye ibibazo dufite, jye ndavuga nti ‘ntibizongera’ ndashaka ko tuganira ibibazo by’igihugu ariko ntibivuze ko bigomba kurangira habayeho za ‘brassages’ na mixages’ tukinjiza mu nzego za leta abantu bagumutse, abantu b’ubwenegihugu bushidikanywaho.”

Perezida Tshisekedi aganira na bamwe mu banyecongo baba mu Bubiligi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize

Kuva ku masezerano ya Sun City muri Afurika y’Epfo yo mu 2002 hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro yarimo RCD na MLC ya Jean Pierre Bemba, kwinjiza bamwe mu bagize imitwe y’inyeshyamba mu ngabo no muri leta bizwi nka ‘mixage et brassage’ ni kimwe mu bisubizo byagiye byifashishwa mu guhagarika intambara zagiye zaduka hagati ya leta n’imitwe y’inyeshyamba, kenshi mu burasirazuba bwa DR Congo.

Hagati aho mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru mu mpera z’icyumweru gishize hakomeje kuvugwa imirwano mu bice bitandukanye hagati y’umutwe wa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bashyigikiwe n’ingabo za leta.

Perezida Tshisekedi yabwiye abari mu Bubiligi ko leta ye ishakaamahoro kuko “iyi ntambara iraduhenda bikomeye”. Ati: “Ituma twima abaturage bacu ibintu byinshi kuko tugomba gukomeza igisirikare n’ubwirinzi byacu”. Gusa yongeraho ko nubwo ashaka amahoro “ariko si amahoro y’ikuguzi cyose”.

Abasesenguzi batavuga ko intambara mu burasirazuba bwa DR Congo zifite inkomoko kandi zikomeza kuba kubera amahitamo n’ibyemezo by’abategetsi b’iki gihugu n’ibihugu byo mu karere.

Ijambo rya Tshisekedi ari imbere y’abamushyigikiye mu Bubiligi ryagaragaje ko urwicyekwe rukiri hagati ye n’u Rwanda, nubwo hari ibyo bumvikanye i Washington, ndetse ko bishoboka ko hakiri inzira ndende kugira ngo Kinshasa na M23 bagire icyo bageraho i Doha.

(BBC)

Comments are closed.