Mugisha Emmanuel wa Paramount afunganywe n’abakozi ba RBC na MINISANTE

RIB yafunze abakozi ba RBC n’umucuruzi bakekwaho kunyereza miliyoni 48 Frw
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abakozi babiri ba RBC hamwe na rwiyemezamirimo Mugisha Emmanuel, nyiri Paramount Company, bakekwaho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 48 mu isoko ryo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Aba bakozi barimo Uwawe Olivier ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubuzima na Bicamumpaka Jean Pierre ushinzwe imari muri RBC. Bose bashinjwa guhindura serial numbers za mudasobwa 71 n’imashini 25 (CPUs) no kwemeza ko ibikoresho byose byatanzwe kandi atari byo.
RIB ivuga ko Mugisha Emmanuel yohereje ruswa kugira ngo asinyirwe ibyangombwa bituzuye. Ubu bose bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, dosiye ikaba iri gutegurwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Comments are closed.