Perezida wa Madagascar yahungishijwe n’indege y’ingabo z’u Bufaransa


Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yahungishijwe n’indege y’ingabo z’u Bufaransa mu gihe abaturage n’abasirikare bakomeje kwigaragambiriza mu bice birimo Umurwa Mukuru, Antananarivo.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko Rajoelina yakuwe muri Madagascar ku wa 12 Ukwakira 2025, nyuma yo kubyumvikanaho na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Iki gitangazamakuru cyasobanuye ko kajugujugu yabanje kujyana Rajoelina ku kirwa cya Sainte-Marie kiri mu burengerazuba bwa Madagascar, ahageze ajya mu ndege y’Ingabo z’u Bufaransa, kandi ngo ishohobora kuba yakomereje i Dubai inyuze mu Birwa bya Maurice.
Leta y’u Bufaransa yasobanuye ko yemeye gukura Rajoelina muri Madagascar kugira ngo amahoro aboneke mu gihugu cye, ariko ko ingabo zayo zidashobora kwivanga mu bibazo biri kuba muri iki kirwa kinini ku mugabane wa Afurika.
Ibiro bya Perezida wa Madagascar kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025 byatangarije ku rubuga rwa Facebook ko Rajoelina ageza ijambo ku baturage ku mugoroba w’uyu munsi.
Imyigaragambyo yo muri Madagascar yatangiye tariki ya 25 Nzeri, abaturage basaba Rajoelina kubagezaho amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, guca ruswa n’inyerezwa ry’umutungo no kwita ku rwego rw’ubuzima.
Aho kumva ibyifuzo byabo, yohereje abapolisi n’abasirikare mu mihanda, bakumira abigaragambya bakoresheje imbaraga z’umurengera. Aba baturage biganjemo urubyiruko bararakaye, batangira gusaba uyu Mukuru w’Igihugu kwegura.
Tariki ya 11 Ukwakira, abasirikare bo mu mutwe wa CAPSAT, batangaje ko batazongera kubahiriza amabwiriza abasaba guhohotera abaturage bigaragambya, bamenyesha ubuyobozi bw’igihugu ko ahubwo bagiye kwifatanya na bo.
CAPSAT yagize iti “Twebwe abasirikare, ntikugikora inshingano zacu. Twahindutse inkomamashyi. Twemeye kubaha, dushyira mu bikorwa amabwiriza nubwo atari yemewe n’amategeko, aho turinda abaturage. Ibi ni byo byabaye mu ijoro rya tariki ya 25 no ku manywa yo ku ya 26 Nzeri. Kandi urugomo rurakomeje: guhohotera abanyeshuri bato bari gusaba uburenganzira bwabo.”
Kuva uwo munsi, byavugwaga ko Rajoelina yamaze kuva muri Antananarivo kuko abasirikare ba CAPSAT bari bamaze kugera mu mbuga ngari izwi nka ‘Place du 13-Mai’.

Comments are closed.