Ndindabahizi wabaye Minisitiri w’Imari muri Guverinoma y’Abatabazi yitabye Imana


Emmanuel Ndindabahizi wabaye Minisitiri w’Imari muri Guverinoma y’Abatabazi mu gihe cya Jenoside yakoreewe Abatutsi mu 1994, yaguye muri Benin aho yoherejwe ngo ahasoreze igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Aboubacar M. Tambadou, Gerefiye w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yashyikirije inyandiko Perezida w’urwo rwego Graciela Gatti Santana, zimumenyesha ko Ndindabahizi yashizemo umwuka ku wa 5 Ukwakira 2025 ahagana saa 4:30 z’igicamunsi i Cotonou muri Benin.
Iyo nyandiko yakozwe imenyesha Graciela Gatti Santana iby’urupfu rw’uwo mugabo, hashingiwe ku mwanzuro 31 (B) ugenga imikorere no kubika ibimenyetso muri IRMCT.
Mu mwaka wa 2004, ni bwo ICTR yari ifite icyicaro i Arusha muri Tanzania yataye muri yombi ikanaburanisha Emmanuel Ndindabahizi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, imukatira igifungo cya burundu.
Mu mwaka wa 2009 yaje koherezwa muri Benin ngo abe ari ho ajya gusoreza icyo gifungo cy’ubuzima bwe bwose, yahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byamuhamye ko yabikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye ari naho akomoka.
By’umwihariko, Ndindabahizi yahamijwe gutera inkunga anongerera umurindi ibitero byagabwe ku Batutsi bari bahungiye ku mugozi wa Gitwa inshuro ebyiri zose.
Icyo gihe amagambo ya Ndindabahizi wari Minisitiri yatumye Abatutsi ibihumbi babura ubuzima, ICTR ikaba yarasanze ari mu bantu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.
Icyo gihe yari muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Kambanda Jean, ari na yo yashyize mu bikorwa ikanihutisha umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka myinshi itegurwa.
Ndindabahizi Emmanuel uvuka mu yahoze ari Komini Gitesi muri Perefegitura ya Kibuye, yavutse mu mwaka wa 1950. Inyandiko za mbere zo kumuta muri yombi zatanzwe ku wa 5 Nyakanga 2001.
Ndindabahizi yatawe muri yombi ari i Verviers mu Bubiligi ku wa 12 nyakanga 2001, yoherezwa i Arusha ku wa 25 Nzeri muri uwo mwaka.
Yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere tariki ya 19 Ukwakira 2001, ahamwa n’ibyaha byose yashinjwaga nk’umwe mu bari bagize Guverinoma y’Abatabazi bakoze ibishoboka byose bagashishikariza kwihutisha Jenoside aho ingabo za FPR zari zitaragera ngo zihafate.
Urubanza rwaburanishijwe mu mizi guhera tariki ya 1 Nzeri 2003, rumara iminsi 27 aho abacamanza bumvise ubuhamya bw’abantu 34 bamushinjaga.
Ku wa 29 Kamena 2009, Ndindabahizi yari mu mfungwa icyenda ICTR yohereje kurangiriza igihano cyabo i Cotonou, kugira ngo abe ari ho basoreza igihano cyabo.
Kubohereza muri icyo gihugu byakurikiye imyanzuro yashyizweho umukono ku wa 18 Gicurasi 2009 n’uwari Perezida wa ICTR Dennis Bryon wasabaga Umwanditsi Mukuru kubohereza muri Gereza ya Benin.
Abandi bohererejwe hamwe barimo Georges Rutaganda, Gerard Ntakirutimana, Juvenal Kajelijeli, Jean Bosco Barayagwiza, Aloys Simba, Juvenal Rugambarara, Athanase Seromba na Francois Karera, bose bahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Comments are closed.