Intumwa za AFC/M23 zongeye zihura n’iza Leta ya Kinshasa i Doha


Abahagarariye guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abo ku ruhande rw’umutwe wa AFC/M23 bongeye guhura i Doha muri Qatar hamwe n’umuhuza kugira ngo bongere banoze ibiganiro.
Muri ibi biganiro byabaye ku nshuro ya gatandatu, impande zombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, zageze ku masezerano ajyanye no gushyiraho uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’intambara, nk’uko byemejwe n’inzego za dipolomasi.
Intego nyamukuru y’ibi biganiro, ni uguhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bikomeze neza, bigamije kugera ku masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi, ndetse no gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho n’ibyamaze kugerwaho.
Iyi ntambwe nshya y’ibiganiro, yiswe “Doha 6”, ikurikira inama zabereye i Doha mu kwezi kwa Kanama hagati y’intumwa za guverinoma ya Kongo n’iza M23. Izo nama zari zaganiriye ku byerekeye guhererekanya imfungwa zagiye zifatwa na buri ruhande n’uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’intambara.
N’ubwo izo ngamba zitari zatangira gushyirwa mu bikorwa, zifatwa nk’intambwe ikomeye igana ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu rwego rw’amasezerano yemejwe, Umuryango Mpuzamahanga wita ku mbabare (CICR) uzagira uruhare nk’umuhuza utabogamye mu kumenya, kugenzura no kurekura imfungwa mu mutekano hagati y’impande zombi.
Leta ya Washington yashimye uruhare rwa Qatar rufatanyije na CICR, isaba impande zombi “gukoresha iyi ntambwe kugira ngo zirusheho gutera imbere zigana ku masezerano y’amahoro arambye.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba na Minisitiri w’Ubutabera n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abacamanza, Guillaume Ngefa, yasobanuye ko ubwo buryo ari bumwe mu bryo bunoze kandi bwizewe. Yavuze ko mu gihe cyo guhererekanya imfungwa, hazashyirwaho uburyo bwo gukuramo abakekwaho cyangwa bahamwe n’ibyaha byibasira amahame mpuzamahanga.
Ariko rero, inzira y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’u Rwanda irimo kongera kugongana n’imbogamizi nshya. Biteganijwe ko izatangira hagati muri Nyakanga, haterwa intambwe yo gushyiraho uburyo bwo gukorana mu by’umutekano ndetse n’ingengabihe ihamye, ariko byahise bigongana n’amakimbirane y’ibitekerezo.
Ibiganiro by’ukwezi kwa Nzeri byagaragaje ko hakiri amakimbirane akomeye, cyane cyane ku birebana n’uruhare rwa M23, inkunga bivugwa ko u Rwanda rubaha, ndetse n’inshingano zo guhashya umutwe wa FDLR.
N’ubwo itariki ya 1 Ukwakira yari yashyizweho nk’iyo gutangiriraho “Igitekerezo cy’Imirwano (Concept des opérations)”, gahunda iracyari mu gihirahiro, kandi umwuka mubi uri ku rugamba urushaho gutera amakenga.
I Kinshasa n’i Kigali, icyizere kiracyari gike, kandi inzira igana ku ishyirwa mu bikorwa ry’ukuri ry’uyu mushinga w’amahoro iracyarimo inzitizi nyinshi.
Ku butaka, haravugwa imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanije n’indi mitwe ifasaha FARDC nka FDLR, Abarundi,…
Comments are closed.