Kenya: Leta yashyizeho icyumweru kimwe cyo kunamira Raila Odinga

381
kwibuka31

Leta ya Kenya yashyizeho icyumweru cy’iminsi irindwi igihugu kigomba kumara cyunamira umusaza Raila Odinga washizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ku myaka ye 80 yari amaze abarizwa mu isi y’abazima.

Nyuma y’aho byemejwe n’umuryango we, ndetse na Leta ya Kenya, guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ko hashyizweho icyumweru cy’iminsi irindwi (7) igihugu kigomba kumara cyunamira Raila Odinga witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Ukwakira 2025.

Amakuru y’urupfu rwa Odinga Raila rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, bikavugwa ko yaba yazize indwara y’umutima yari yaragiye kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde ari naho yaguye mu bitaro bya Sreedhareeyam Ayurvedic, biherereye i Ernakulam mu Karere ka Kerala.

Akimara kubimenya, Perezida William Ruto yirengagije amakimbirane yajyaga agirana na nyakwigendera ahita ajya gusura we, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu munsi nyine, hagaragaye amafoto ari mu rugo kwa Raila aho yari yagiye kwihanganisha umuryango we.

Iri ni itangazo ryashyizweho n’ibiro bya Perezida William Ruto ku rupfu rwa Raila Odinga

Bwana William Ruto yagize ati:”Dutakaje umwe mu bayobozi bakomeye muri Afurika, impirimbanyi ya demokarasi, umurwanyi udatinya kandi udacogora w’imiyoborere myiza. Izina rya Raila Amolo Odinga rizahora ryandikwa mu mateka y’Igihugu cyacu, inkuru yo guhatana, kwigomwa, ubutwari, kugendera ku mategeko, ibyiringiro no guharanira kuba indashyikirwa”

Perezida William Ruto yatangaje ko hashyizweho iminsi irindwi y’icyunamo, igihugu cyose kikunamira iyo nararibonye yandikishije ikirama y’icyuma amazina ye mu ruhando rwa politiki muri Kenya ndetse no ku isi muri rusange.

Comments are closed.