

Gen. (Rtd) David Sejusa wo mu gihugu cya Uganda, yasabye aba Tanzaniya gukora iyo bwabaga bagahirika ingoma ya Madam Samiya Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu cya Tanzaniya, ndetse no ku munsi w’ejhashize akaba yararahiye nyuma yo kwemezwa na komisiyo y’amatora NEC.
Uyu mugabo wigeze gukora imirimo ikomeye muri Uganda nk’aho yigeze ashingwa ubutasi bwa Uganda, yavuze ko Abasirikare ba Tanzaniya batari bakwiye kurebera imiyoborere idafututse ya Samiya, ndetse ko igikwiye ari uko bamukorera coup d’Etat mu rwego rwo guhagarika icyo yise ubwicanyi n’imvururu zatewe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe cy’amatora.
Nta ruhande na rumwe rwari rwagira icyo ruvuga kuri ano magambo y’uno mugabo wigeze kuba mu bakomeye muri Uganda, gusa ubwo Samiya Suluhu yarahiraga ku munsi w’ejo, yanenze abigaragambije basenya ibikorwaremezo by’igihugu ndetse abita abanzi ba demokarasi n’iterambere ry’igihugu.
Gen (Rtd) David Sejusa (uzwi kandi nka David Tinyefuza) ni umunyamategeko, akaba yarabaye umusirikare mukuru, ubu akaba ari umunyapolitiki unenga cyane Guverinoma ya Uganda, cyane cyane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yasezerewe ku mugaragaro mu ngabo za Uganda (UPDF) mu rugamba rurerure rwo mu mategeko rwatangiye mu 1996 rukarangira muri Kanama 2022.
Comments are closed.