Byiringiro yasezerewe mu myitozo y’ikipe y’igihugu AMAVUBI

243
kwibuka31

Byringiro Jean Gilbert, myugariro w’ikipe ya APR FC wari aherutse guhamagarwa n’itsinda ry’abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi ngo ajye mu mwiherero n’abandi yasezerewe adakoze umwitozo n’umwe.

Ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda AMAVUBI yemeje ko yamaze gusezerera umukinnyi Byringiro Gilbert mu mwiherero w’ikipe y’igihugu nyuma y’aho itsinda ry’abaganga ryemeje ko uyu musore afite imvune ikomeye idashobora kumwemerera gukomezanya n’abandi mu myitozo.

Biravugwa ko uyu myugariro w’ikipe ya APR FC Byringiro Jean Gilbert wavunikiye mu mukino wa Derby uherutse guhuza ikipe ye na Rayon Sport, yabanje kwanga kwitabira uwo mwiherero kubera iyo mvune, ariko asabwa kubanza akagenda agahura n’abatoza akabasobanurira ikibazo afite, maze nyuma y’isuzumwa ryakozwe n’abaganga b’ikipe AMAVUBI , byemezwa ko koko imvune afite idashobora kumwemerera gukorana imyitozo n’abandi, nibwo kuri uyu wa kane ubuyobozi bw’ikipe bwahise butangaza ko yasezerewe mu mwiherero kugira ngo abanze yivuze iyo mvune.

Comments are closed.