MUSANZE: Abapolisi batanze amaraso ku bushake

220
kwibuka31

Abapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru n’abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake. 

Ni igikorwa gitegurwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kikaba cyitabiriwe n’abasaga 160, bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’impande zombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kandi ko biri no mu nshingano za Polisi.

Yagize ati:‘‘Gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi uretse kuba bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu yo gufashisha amaraso abayakeneye kwa muganga, biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano binyuze mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage aho tuba tubafasha mu bijyanye n’ubuzima kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n’uburwayi.”

Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bikorwa kenshi n’abapolisi bakorera hirya no hino mu gihugu nk’indangagaciro zishingiye ku gukorera abaturage zishimangira imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, mu rwego rwo gukomeza kuziba icyuho mu bubiko bw’amaraso.

Bizimana Martin, umukozi mu ishami ryo gutanga amaraso muri RBC, wari uhagarariye Iki gikorwa, yashimangiye ko amaraso ari ingenzi kandi ko adafite ikindi cyayasimbura.

Yagize ati: “Amaraso ni umuti utagereranywa kuko nta muntu ukeneye amaraso wajya kuyagura muri farumasi. Utanze amaraso aba atanze ubuzima. Afasha kandi atabara abantu bayakeneye bari mu kaga nk’abahuye n’impanuka ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kuyongererwa, bikamurinda akaga gakomeye ashobora guhura nako mu gihe yaba atabonetse.

Yashishikarije abaturarwanda bose kwitabira gutanga amaraso nk’inshingano rusange, ashimangira ko hagikenewe ubwitabire bwisumbuyeho kandi buhoraho kuko nta muntu n’umwe uzi igihe, yaba we, cyangwa abe bashobora kuyakenerera, kandi ko hari igihe umurwayi ageramo ubuzima bwe bukaba bwarokorwa n’amaraso gusa.

Comments are closed.