

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Samuel Dusengiyumva yibukije abakoresha imihanda ko bagomba kuyitwaramo neza mu gihe iri kubakwa ku bwinshi.
None kuwa mbere taliki ya 17 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwayo bwa “Turindane Tugereyo Amahoro mu mujyi wa Kigali, aho amagana y’abakoresha imihanda bateraniye i Gikondo kuri Magerwa mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Ni mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye harimo Bwana samuel uyobora umujyi wa Kigali,
Bwana Dusengiyumva Samuel yibukije abatuye umujyi wa Kigali ko imihanda ikomeje kwiyongera bityo kuyitwararikamo bireba buri umwe kuko gusana imihanda yangirika kubera impanuka bihenze cyane. Bwana Samuel Dusengiyumva yongeye kwibutsa ko mu rwego rwo kugabanya umuvundo mu mujyi wa Kigali hari kubakwa indi mihanda hanagurwa isanzwe ihari bityo ko hakenewe ubufatanye bw’abakoresha imihanda mu kuyibungabunga no kubungabunga ubuzima bwabo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi DCG Jeanne Chantal Ujeneza mu bukungarambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro yavuze ko Impanuka zibera mu muhanda zigira ingaruka ku muntu uwo ari we wese bityo ari yo mpamvu kuzirinda bireba buri wese, ati:”Ni inshingano za buri wese kwirinda impanuka zibera mu muhanda. Ni inshingano za buri umwe“.
Umujyi wa Kigali niwo ugendwamo n’ibinyabiziga byinshi ugereranije n’utundi duce tw’igihugu, ndetse ni nako gace k’igihugu gatuwe, bityo rero bigasaba gukoresha imbaraga zidasanzwe mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka ziterwa n’ubwinshi bw’ibinyabiziga biba mu mihanda ya Kigali.


Comments are closed.