KIGALI:RIB yeretse abanyamakuru abantu 5 bakekwaho kwiba amafaranga kuri konti z’abandi bakoresheje ikoranabuhanga

8,474

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2020,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rweretse itangazamakuru abantu 5 bakekwaho kwiba amafaranga y’abaturage mu mabanki atandukanye bakoresheje ikoranabuhanga.

Muri abo bantu 4 muri bo bagiye bakorera ’Sim Swap’ abaturage bashaka kwiba amafaranga, bagasaba banki ubufasha bavuga ko bibagiwe umubare w’ibanga(Password) noneho bamara kubona uwo mubare w’ibanga bakiba amafaranga kuri konti z’abaturage banyuze mu buryo bwa Mobile Banking.

Undi umwe we yakoraga ibijyanye na mobile money. Bose ngo bagiye bifashisha fotokopi z’indangamuntu z’abo biba kugira ngo babone uko bahindura imibare y’ibanga n’uko batwara amafaranga.

RIB iraburira abaturage kujya bitwararika ku byangombwa byabo kuko hari abajura babyiba kugira ngo bazabyifashishe mu bujura. Uru rwego rugira inama n’abakozi ba za banki kujya bashishoza mu gutanga imibare y’ibanga.

Kuwa 06 Mata 2020,nabwo RIB yerekanye abantu 17 bakomoka mu karere ka Rusizi biyise “ Aba Men” bakekwaho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Aba bantu 17 barimo umugore umwe, bafatiwe i Rusizi bakaba bari bamaze iminsi biba abantu bakoresheje Mobile Money nkuko Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB,Marie Michelle Umuhoza yabibwiye RBA icyo gihe.

Yagize ati Aba bantu bafite uburyo bwinshi bakoresha.Bajyaga bagura ama SIM Cards bagashyiramo nimero,bakareba amafaranga umuntu afite,barangiza bakamwoherereza ubutumwa bw’umwuka bukubwira ngo wohererejwe amafaranga angina gutya kuri telefoni yawe.Hashira iminota mike bakaguhamagara bakubwira ngo hari amafaranga ayobeye kuri telefoni yawe wadufasha ukayadusubiza.

Kubera ko baba bareba umubare w’amafaranga ufite.iyo winjiye mu kubasubiza amafaranga yabo nayo wari ufite ahita agenda hanyuma kubera ko bakora nk’itsinda,iyo uyohereje umwe ayoherereza undi bakayakura kuri telefoni bakayagabana.”

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwakawa 2020 nabwo mu karere ka Rusizi hafashwe abandi bantu 15 bo muri uyu mutwe w’aba Men wamburaga abantu, ubu bakaba barimo gukurikiranwa n’ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko aba bantu ari itsinda rigari harimo abatarafatwa ariko ngo ibikorwa byo kubashaka no kubata muri yombi bikomeje.

Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’icyaha kiboneka mu ngingo ya 224 y’igitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gushyiraho umutwe ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo hatitawe ku mubare w’abawugizi cyangwa igihe uzamara,ufasha kuwushyiraho,uwuyobora,uwutunganya,uwujyamo,uwoshya abandi kuwujyamo,uwushyiramo abandi ku gahato aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’amategeko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 20.

Aba bagizi ba nabi bagaragajwe uyu munsi barakekwaho ibi byaha kubera ko ibikubiye muri iyi ngingo y’itegeko babigaragaweho.

Umuvugizi wa RIB yasabye abanyarwanda kwirinda gukora ibyo uguhamagaye yiyitirira umukozi w’ikigo cy’itumanaho runaka agusabye nko kugenzura amafaranga kuri Mobile Money yawe,gushyiramo umubare w’ibanga.Kudaha agaciro ubutumwa ubwo aribwo bwose ubona ku byerekeye iherekanwa ry’amafaranga hakoreshejwe Mobile Money.

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda koherereza abantu amafaranga abantu biyitirira abo baziranye batabanje kubahamagara ngo bumve ko aribyo no gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’umutekamutwe bakoresheje nimero 166 kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Aba batekamutwe bari bamaze kwambura abantu amafaranga menshi kuko umwe muri bo yatangaje ko yari amaze kwinjiza 1 800 000frw mu myaka 3 yari amaze yambura abantu.

Inkuru yumuryango.

Comments are closed.