Urubanza ruregwamo abarimo Barafinda rwashyizwe mu muhezo
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashyize mu muhezo iburanisha ry’urubanza ruregwamo abarimo Barafinda Sekikubo Fred na Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet.
Ni ubusabe bwatanzwe n’Ubushinjacyaha. Bwasabye Urukiko ko urubanza rwashyirwa mu muhezo kubera inyungu z’umutekano w’igihugu, bijyanye n’ibishobora kuruvugirwamo.
Barafinda na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro ya YouTube.
Barafinda utari ufite umunyamategeko umwunganira, yabwiye Urukiko ko yiteguye kuburana kandi ko yiburanira.
Urukiko rugitanga umwanya ku Bushinjacyaha, ubuhagarariye yahise avuga ko bifuza ko urubanza rwakomereza mu muhezo kubera ko ibyaha abaregwa bakurikiranyweho bishobora guteza umutekano muke kuko ari ibyaha by’imbonezabupfura.
Kuri Barafinda yavuze ko kuri we yifuza ko urubanza rwabera mu ruhame kuko ari bwo yumva rwaba runyuze mu mucyo. Ni icyifuzo yahuriyeho na bagenzi be.
Ati “Ndumva rwabera mu ruhame rubanda bareba kuko ari bwo byaba binyuze mu mucyo, ubutabera ndetse na demokarasi kandi yihuse.”
Urukiko rwahise rwanzura ko urubanza rubera mu muhezo.
Abaregwa batawe muri yombi ku wa 29 Mutarama 2026, Ubushinjacyaha bukaba bwabagejeje imbere y’urukiko ngo baburanishwe ku ifunga n’ifungurwa ry’Agateganyo.
Comments are closed.