Umugabo witwa Ntakirutimana aravugwaho gukubita no gukomeretsa umugabo yasanze aryamanye n’umugore we, ubuyobozi bugasaba abaturage kwirinda kwihanira.

Abaturage baganiriye na BTN TV ntibavuga rumwe ku byerekeranye no kwihanira kwakozwe n’uriya mugabo.
Amafoto agaragaza ko uriya mugabo yakubiswe agirwa inoge, mugenzi we amushinja ko yamusanze hejuru y’umugore we, amusambanya.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe aho byabereye yagize ati :“Uzi kugira ngo ube wubatse urugo rwawe niba utashye uvuye kwinywera agacupa usange “ikindi kigabo” kiri muri hanyu hanyu, cyamurembeje! Urumva iyo kamere…Nawe ibaze ari wowe.”
Uyu muturage avuga ko :“Utakwemera ko undi mugabo agusoreza umugore mu nzu yawe”, ati “Wenda yakoresha ubwenge akajya iyo za Gisenyi tutazi, ariko ntumusange iwawe.”
Undi we yagize ati :“Ni ngombwa gukubitwa kuko yakoze amakosa, ariko ni uko bakubise cyane.”
Abaturage bavuga ko uriya mugabo wafatiwe mu cyuho aca inyuma mugenzi we, ngo yaba yarasinyishijwe ku gahato inyandiko ivuga ko azishyura amafaranga miliyoni 15Frw.
Uyu ubivuga ati :“Ejo namubonye kwa muganga cyakora byo baramukubise ntabwo bamupfubije.” Yongeraho ati “Baramukubise baramunoza, ni intere.”
Abaturage bavuga ko abakire bitwaza amafaranga bagasenya ingo zabagenzi babo, bityo bakemeza ko bakwiye guhanwa.
Mugisha Honore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe yagize ati: “Kwihanira ntabwo byemewe uhuye n’ikibazo akwiye kujya mu buyobozi bakamugira inama, uwihaniye ahanwa n’amategeko.”
Nyuma aba bagabo baje kwiyunga
Umuturage wo muri uriya Murenge byabereyemo avuga ko byabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro (22h00) ku munsi w’Abakundanye (St Valentin), aho uriya mugabo yinjiye urugo rw’undi mugabo, umugore we amukingurira inzugi, ndetse ngo bazimya amatara.
Umwana wo muri urwo rugo (w’imyaka 12), ngo yaje kumva ibibera mu nzu, avugana n’umukozi bajya guhamagaze Se wari mu kabari afata agacupa.
Umugabo aje iwe, umugore yafunguye urugi rwo mu gikari aracika, uwo bari kumwe asigara aho abura inzira.
Amakuru y’uko hari igikorwa cyaba cyarabereye mu buriri, ngo yatanzwe n’uwo mwana ndetse uyu muturage avuga ko ngo :“basanze amashuka atose.”
Yemeza ko uriya mugabo wafashwe amaze gufatirwa mu ngo eshanu, ku bw’iyo mpamvu y’uko :“Yaba asambanya abagore b’abandi”.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo uyu mugabo wafashe mugenzi we, bicaye :“bariyunga basangira agacupa”.

Comments are closed.