Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kumenya aho ruhagaze mu ireme ry’uburezi ku Isi

197

U Rwanda ruhanze amaso isuzuma mpuzamahanga ry’ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri ryitwa PISA (Programme for International Student Assessment), rizagaragaza uko ireme ry’ubumenyi rihagaze ku ruhando mpuzamahanga. Iri suzuma rikorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15 biga mu mashuri yisumbuye.

Ni isuzuma mpuzamahanga rigamije gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu gusoma, imibare na siyansi.

Iri suzuma rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima busanzwe, harebwa ibitekerezo byabo n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.

Kuri iyi nshuro, u Rwanda narwo rwitabiriye gahunda ya PISA. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kivuga ko ari intambwe ikomeye mu kugereranya ibipimo ngenderwaho by’uburezi ku rwego rw’igihugu n’ibyo ku rwego mpuzamahanga, bikazafasha kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Umwamikazi w’Amahoro riri mu Karere ka Nyamagabe, Padiri Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko iri suzuma rizabereka urwego bariho, bityo bakamenya aho bashyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Aragira ati:“Twabonaga bavugurura imyigishirize buri gihe tukayoberwa impamvu yabyo kuko tutari tuzi aho duhagaze. Ariko ubu bazajya bavugurura bipimye ku ruhando mpuzamahanga.

Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gicumbi, Cyprien, avuga ko iri suzuma mpuzamahanga rizereka Abanyarwanda aho ireme ry’uburezi rigeze, bityo bakamenya aho bahera basaba abayobozi kunoza aho bitagenda neza.

Comments are closed.